



Abayobozi bakuru, barimo Madame Jeannette Kagame, bavuga ko icyizere abakozi b’inzego zitandukanye bagirirwa bari mu kazi, bagomba kucyongeraho kwerekana ko bashoboye kuyobora neza ingo zabo.
Ibi babisabye Urubyiruko ruri mu nzego z’Ubuyobozi rwitabiriye amasengesho yiswe Young Leaders Prayer Breakfast kuri iki cyumweru, aho rwasabwe kwirinda gatanya zirimo kwiyongera mu Rwanda uko imyaka igenda ishira.
Umuyobozi wa gahunda yo kurinda no kurengera Umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana(NCDA), Mukamana Monique, avuga ko imibare y’abifuza gatanya igenda irushaho kwiyongera mu Rwanda, bikagira ingaruka cyane cyane ku bana bo muri uwo muryango.
Mukamana avuga ko mu mpamvu zirimo gusenya imiryango muri iki gihe harimo kutubahana kw’abashakanye, kubeshyana no guhimana bishingiye rimwe na rimwe ku buhanuzi bw’ibinyoma ngo baba bakuye mu masengesho y’ubuyobe.
Ati “Ikiduteye impungenge ni uko izi gatanya zigenda ziyongera kuko iyo turebye muri raporo z’ubucamanza mu manza mbonezamubano, ibirego by’ubutane bikomeje kwiganza, aho mu mwaka ushize (wa 2025-2026) byageze ku 6,799(ingo zasenyutse), icyo ni ikibazo gikomeye.”
Mukamana avuga ko aya makimbirane yo mu miryango arimo kugira ingaruka zikomeye ku buzima n’imibereho by’abana, bitewe n’uko nta mwanya ababyeyi babona wo kubitaho cyangwa kububakamo icyizere n’urukundo.
Mu bibazo birimo kugaragara kuri abo bana harimo indwara zo kwitura hasi no kurabirana, igifu n’umutwe udakira, aho ababyeyi bamwe ngo batangira kwibwira ko umwana wabo yarozwe cyangwa yishwe n’inzara.
Mukamana avuga ko umubyeyi wahawe inshingano zo kugumana abana mu gihe habaye ubutane, ahita ashyiraho ingamba zo kubatandukanya burundu n’umubyeyi utakiri kumwe na bo.
Avuga ko hari abahita bimuka aho bari batuye, bagasiba nimero za telefone z’uwo mubyeyi watandukanye n’abana, bakajya no ku ishuri kwihaniza abarezi kutazabahuza na we, icyakora bakamusaba kujya atanga indezo n’amafaranga y’ishuri.
Mukamana yasobanuraga ibi mu masengesho yiswe Young Leaders Prayer Breakfast yo kuri iki cyumweru, imbere ya Madame Jeannette Kagame hamwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’imiryango ishingiye ku kwemera mu Rwanda.
Madame Jeannette Kagame, umwe mu baganirije urubyiruko rw’abayobozi bakiri bato muri ayo masengesho, avuga ko hashobora kuba hari ikintu kititabwaho mu guha inshingano abakozi b’inzego zitandukanye, bitewe n’uko akazi ngo bagakora neza ariko benshi ingo zikabananira.
Ati “Bayobozi bakiri bato, u Rwanda rwahisemo kugirira icyizere urubyiruko, ruhabwa inshingano mu nzego zitandukanye. Ni icyizere ahanini gishingira ku byo umuntu ashobora kugaragaza nk’amashuri yize, ubushobozi bwo gutekereza, ubumenyi, ubunararibonye n’indangagaciro, kandi byose ni ingenzi cyane.”
Ati “Ese ntidushobora kuba twaritaye ku bwenge n’ubushobozi ariko ntitugire umwanya wo kubafasha gukura mu mico, mu marangamutima no mu mibanire kandi na byo bikenewe kugira ngo umuntu abashe kuba umuyobozi mwiza haba mu rugo no mu kandi kazi!”
Madame Jeannette Kagame yakomeje agira ati “Kuba umuhanga byagufasha kuba indashyikirwa mu kazi, ariko iyo bigeze mu rugo, imibanire yawe n’uwo mwashakanye, uburere uha abana bawe, bigenda gute! Ntabwo kugira ubumenyi gusa bihagije, hakenewe n’izindi mbaraga n’ingangaciro zubakiye ku Mana yo mugenga wa byose.”
Madame Jeannette Kagame avuga ko icyiciro cy’abayobozi bakiri bato cyagiriwe icyizere gikomeye, ariko bakaba bagomba kubijyanisha n’inshingano zikomeye kurushaho, hashingiwe ku kunoza imibanire no kujyana n’igihe mu bibazo bijyanye n’ikoranabuhanga hamwe n’iby’ubukungu.