Ishyirahamwe ry’abaharanira Kubungabunga Ibidukikije, ARECO-RWANDA NZIZA, rirakangurira inganda zikora amarangi kurekera gukoresha ikinyabutabire cya Lead, kizwi nka Plomb. Umuyobozi mukuru wungirije wa ARECO-RWANDA NZIZA, TWAGILIMANA Balthazar, yagaragaje ko iki kinyabutabire kifitemo uburozi bityo ko gishobora guhumanya ubuzima bw’abantu.
Ibi TWAGILIMANA yabigarutseho mu nama yahuje abafatanyabikorwa bayo, ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, mu rwego rwo kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyo gukumira uburozi buri mu kinyabutabire cya Lead (International Lead Poisoning Prevention Week) I Kigali.
Mu butumwa bw’umuyobozi wungirije wa ARECO-RWANDA NZIZA, yasobanuye imwe mu mpamvu y’ingenzi yatumye bategura iki gikorwa ari ugukangurira abanyarwanda kumenya ububi bw’iki kinyabutabire cya Lead, cyane ko cyangiza imikurire y’abana bato. Hakiyongeraho ko kinagira ingaruka ku bagore batwite, ndetse n’ubuzima bw’imyororokere.
Ni muri urwo rwego, yasabye inganda zikora amarangi mu Rwanda guca ikoreshwa ry’iki knyabutabire cya Lead.
Ati: “Inganda zikora amarangi zikwiye kumenya ko icyo kinyabutabire kitemewe kandi cyangiza ubuzima. Icyifuzo cya ARECO-RWANDA NZIZA, n’abafatanya bikorwa bayo, n’uko iki kinyabutabire cya lead / plomb kitakongera gukoreshwa mu marangi.”
Yongeyeho ati: “Twese dukwiye kuba intumwa n’abavugizi, ndetse tugakora ibishoboka byose kugira ngo iki kinyabutabire kirandurwe burundu.”
Mu Rwanda, iki kinyabutabire kizwi nka lead / plomb cyagiye gikoreshwa mu nganda zitandukanye, harimo n’izikora amarangi, aho iki kinyabutabire kifashishwa mu kumisha irangi vuba, kunoga no kugira ubwiza butandukanye bwifuzwa n’abakora amarangi bose. Icyakora, ubushakashatsi bwagaragaje ko ikoreshwa ryacyo rishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu ndetse n’ibidukikije.
Ni mu gihe abakora amarangi bavuga ko bashobora guhura n’imbogamizi mu gihe bakora amarangi atarimo ikinyabutabire cya lead, cyane ko ibiciro byakwiyongera bityo abaguzi bakaba batabasha kuyigondera cyagwa bayakunde.
Nirere Marie Chantal wari uhagaraiye uruganda rukora amarangi rwa AMACO Paint muri iyi nama, yavuze ko batagikoresha ikinyabutabire cya lead, nyuma y’uko bakoze ubushakashatsi ku ngaruka z’iki kinyabutabire ku buzima. Yasobanuye ko bahisemo gukora irangi ryujuje ubuziranenge n’ubwo bishobora gutuma ibiciro bizamuka bikaba byanahenda.
Yagize ati: “Ntabwo tugikoresha cyane ikinyabutabire cya lead, kubera ko twakoze ubushakashatsi ku ngaruka z’iki kinyabutabire kuri aya marangi.”
Yongeyeho ko n’ubwo amarangi yaba yumye ashobora kugira ingaruka ku bagore batwite n’abana bashobora guhumeka icyo kinyabutabire.
N’ubwo bimeze gutyo, Nirere Marie Chantal yavuze ko kureka gukoresha iki kinyabutabire burundu bishobora gutera izamuka ry’ibiciro by’amarango ku isoko, ati: “Ihagarikwa burundu ry’ikoreshwa rya lead bishobora kuba imbogamizi ku isoko ry’amarangi ndetse n’abaguzi ntibabashe kuyagura cyagwa kuma neza.”
Yakomeje agaragaza ko uruganda ahagarariye rwiyemeje kugendera ku mategeko n’ubo byaba bihenze, ati: “Twiyemeje kugendera ku mahame yemewe n’ubwo bihenze, kugira ngo tugendane n’imikorere yemewe kandi idateje akaga. Icyo tuzakora ni uguhangana n’ibiciro ku isoko, cyane ko byaba byiza gutanga igicuruzwa gihenze ariko cyujuje ubuziranenge.”
Umuyobozi mukuru wari uhagarariye minisiteri y’ibidukikije (Ministry of Environment, MoE) , yavuze ko uburozi buterwa na lead bukomeje kuba ikibazo gikomeye ku bidukikije ndetse n’ibinyabuzima muri rusange, cyane cyane ubuzima bw’abana bato n’abagore batwite, cyane ko bishobora kubangamira imikurire y’ubwonko n’imikorere y’imyakura, ndetse bikanagira ingaruka z’igihe kirambye ku muntu.
Yakomeje agira ati: “Kumenya ko amarangi arimo lead ntibihagije, ahubwo hakenewe ko hafatwa ingamba zifatika zirimo gushyiraho ibipimo bifatika ngenderwaho, gukaza ubugenzuzi, no kugenzura ko amategeko yubahirizwa ndetse no gushishikariza abakora amarangi gukoresha ibikoresho bitarimo uburozi bwa lead.”
Iki gikorwa cyo kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyo gukumira uburozi buterwa na lead (Internation Lead Poisoning Prevention Week), cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa 43. Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Kumenya aho uburozi butiruka no ku bukumira (From Detection to Prevention).”
Cyateguwe na ARECO-RWANDA NZIZA, kubufatanye na Lead Exposure Elimination Project (LEEP), Minisiteri y’ibidukikije (MoE), ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), n’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi, kurengera abaguzi (RICA)