




Abakozi b’ibitaro bya Kacyiru batanze inka 10 ku miryango 10 y’abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru, zaguzwe mu mafaranga angana na 1/10 cy’umushahara bahembwe mu mezi ya Mata na Gicurasi 2026.
Iyi gahunda ngarukamwaka yo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, bayikoreye mu Murenge wa Busogo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2026, nyuma yo kunamira abazize Jenoside no gushyira indabo ku rwibutso rwubatswe muri uwo murenge.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kacyiru CP (Rtd) Dr Daniel NYAMWASA, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, abahagarariye Ibuka, inzego za Polisi, RDF na RCS mu Karere ka Musanze.
Abakozi b'ibitaro bya Kacyiru basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Mukingo(muri uwo murenge wa Busogo), aho ubwicanyi ngo bwatangiye mu mwaka 1991.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kacyiru, CP (Rtd) Dr Daniel NYAMWASA, yatanze ubutumwa agira ati “Ntimuzirahire undi uwari we wese, Muzirahire Perezida Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, agakomeza kwita ku buzima bw'abarokotse, akimakaza umutima wo kubabarira na gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge hagati ya b'abishe n'abiciwe, agatoza Abanyarwanda umuco wo kuremera abandi. Akaba ari muri iyo gahunda abakozi b’ibitaro bahagarariye abandi baje i Musanze.”
CP (Rtd) Dr NYAMWASA avuga ko uyu ari umuhigo ngarukamwaka w’abakozi b’ibitaro bya Kacyiru, aho biyemeje gushyigikira no kuremera inka abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Buri mwaka abakozi b’ibitaro bya Kacyiru batanga 1/10 ry’umushahara bahembwa mu mezi ya Mata na Gicurasi, bakagura inka 10 zo gushyigikira gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangijwe na Perezida Kagame mu mwaka wa 2006.
Kuva ibi bitaro bya Polisi bya Kacyiru bitangiye iki gikorwa, hamaze gutangwa inka 100 mu turere dutandukanye tw'Igihugu.
Muri 2014 na 2015 baremeye abaturage b’Akarere ka Gasabo, umurenge wa Rutunga, 2018 baremeye abaturage bo mu murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, 2019 haremewe imiryango 10 yo muri Bitare mu Karere ka Nyaruguru.
Muri 2020 na 2021 haremewe imiryango 20 yo mu Turere twa Gasabo na Kicukiro, muri 2022 haremewe imiryango 10 yo mu Karere ka Rwamagana, mu 2023 haremewe imiryango 10 y’i Karongi (Bisesero), muri 2024 haremewe ab’i Bugesera (Ntarama), muri 2025 hatanzwe inka 10 mu karere ka Nyanza, ubu muri 2026 hakaba hatanzwe inka 10 ku miryango 10 itishoboye y’i Musanze.
CP (Rtd) Dr Nyamwasa yasabye abaturage b’Akarere ka Musanze mu murenge wa Busogo kwibuka ariko ntibaheranwe n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi, kugira ngo babone uko bahangana n’ingaruka zayo, kuko na byo ngo ari intambwe yo kwibohora Igihugu kibategerejeho.
Nk’umwe mu babohoye Igihugu, uyu muyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru yagize ati “Kimwe n’ahandi mu Rwanda, Abatutsi bari muri iyi Komini, bari bategeje ubutabazi ku Nkotanyi gusa kuko isi yose yararebereraga. Inkotanyi zatabaranye ibakwe n’ingoga zishobora kugira abo zirokora."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yashimiye abakozi b’ibitaro bya Kacyiru agira ati "Mwakoze cyane kubera iki gitekerezo cyiza mwatangiye, natwe nk’Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze turabizeza ko izi nka zigiye guhindura imibereho y’abaturage bacu kandi tuzakomeza kuzirikana iki gikorwa.”
Umwe mu bagabiwe yashimiye abakozi b'ibitaro bya Kacyiru babagaragarije urukundo agira ati “Twamaze igihe tutagira urukundo tuzira kuba Abatutsi, by’umwihariko njye nahuye n’inzira itoroshye kugira ngo ndokoke. Abarokotse turashimira ingabo z’u Rwanda zirangajwe imbere n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, zahagaritse Jenoside zigatuma Musanze hagira abarokoka.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko mu izina ry’imiryango 10 y’abaremewe, bashimira ababahaye inka nk’ikimenyetso cy’urukundo, kandi ko bizeza ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’ababagabiye nka, ko zizororoka zikabafasha guhangana n’ubukene, imirire mibi n’igwingira mu bana bato ndetse bakazabasha koroza abandi.