Haruna Niyonzima wahoze ari kapiteni w`ikipe y`igihugu y`u Rwanda "Amavubi", ,yagizwe umwe mu batoza bungirije mu ikipe ya Gasogi United, aho agiye gufatanya n` umutoza mukuru Ayiekoh Lukula.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, kuri uyu wa kane tariki ya 24 Nzeri 2026, Gasogi United yemeje ko Haruna Niyonzima yinjiye mu muryango wa Gasogi United, ahita atangira imirimo mu myitozo y`uwo munsi.
Gasogi United yagize iti : " Haruna Niyonzima yinjiye mu batoza ba Gasogi United.Tunejejwe no kumuha ikaze mu muryango mugari wa Gasogi. Uyu munsi twanagiranye ibihe byiza mu myitozo."
Nk`umutoza, Haruna Niyonzima afite impamyabushobozi yo ku rwego rwa C itangwa na CAF yabonye mu 2019. Ni n`umwe mu batoza ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryifashisha mu gukurikirana impano z’abato. Akaba n` umwe mu batoza 13 bahuguwe n’ikipe ya Atlético Madrid yo muri Espagne, binyuze mu masezerano Leta y’u Rwanda yagiranye n’iyi kipe harimo no kuzamura urwego rw’abatoza b’Abanyarwanda.
Nk`umukinnyi, Niyonzima afite amateka akomeye mu ikipe y`igihugu y`u Rwanda " Amavubi", aho yayakiniye imikino irenga 110, akaba umwe muri bake ku isi bahagarariye ibihugu byabo imikino irenga 100.
Mu Rwanda, Haruna Niyonzima yaciye mu makipe y`ibigugu ariyo Rayon Sports na APR FC. Hakiyongeraho Etincelles FC yazamukiyemo na AS Kigali yatwayemo igikombe cy`amahoro.
Uretse mu Rwanda, Haruna Niyonzima yakinye muri shampiyona ya Libiya mu ikipe ya Al Ta'awon. Yanabaye umwe mu bakinnyi bubatse izina rikomeye muri shampiyona ya Tanzaniya mu makipe y`ibigugu nka Yanga Africans na Simba SC, aho yagiye ahabwa utuzina tw`utubyiniro tw`ubwamamare nka "Fundi wa Soka" cyangwa "Fabregas".
Haruna Niyonzima ageze mu ikipe ya Gasogi United nk`umutoza wungirije, aho agiye gufatanya na Ndabarasa Tresor nk`umutoza wungirije, Muhimpundu Rachid utoza abanyezamu, n`umutoza mukuru Ayiekoh Lukula.
Asanze ikipe ya Gasogi United imaze gukina umukino umwe wa shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27, aho yari yasuye Mukura VS igatsindwa ibitego 2-0 kuri Stade Kamena.