Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yavuze ko ikipe ye yabuze amahirwe yo gutsinda Black Bulls yo muri Mozambique, nubwo yayirushaga mu buryo bw’imikinire, bityo itsindwa ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, aho Rayon Sports yari imbere y’abafana bayo ariko ikabura igitego, mu gihe Black Bulls yo yabashije kubyaza umusaruro amahirwe yabonye.
Nyuma y’umukino, Haringingo Francis Christian, yabwiye abanyamakuru ko ikipe ye yari yateguye neza uyu mukino, ariko ikibazo kikaba ari uko itashoboye gushyira mu izamu amahirwe yagiye ibona.
Yagize ati: “Twabonye amahirwe ariko ntitwayabyaje umusaruro, hanyuma dutsindwa igitego kuri koruneri. Igitego cya mbere badutsinze cyabagaruye mu mukino, kuko mwabonye ko mu gice cya mbere twabarushije.”
Yakomeje avuga ko igitego cya kabiri cyabonetse ubwo Rayon Sports yari iri gushaka uko yishyura icya mbere, ashimangira ko nubwo batsinzwe, uburyo ikipe ye yakinnye n’amahirwe yaremye byerekanye ko ishobora guhangana na Black Bulls.
Ati: “Twatsinzwe igitego cya kabiri turi gushaka icyo kwishyura. Ni umukino navuga ko utari mubi, ni uko gusa twatsinzwe ibitego bibiri. Uko twari twawuteguye, twashoboye gukina turema uburyo bwinshi, ariko bo bafite ubunararibonye, navuga ko ari bwo bwagize uruhare muri uyu mukino.”
Uyu mutoza yongeyeho ko Rayon Sports yagize ikibazo cyo kudahirwa n’amahirwe, agaragaza ko hari imipira yatewe igana mu izamu ariko umunyezamu wa Black Bulls akayikuramo.
Nubwo Rayon Sports itabashije kubona igitego imbere y’abafana bayo, Haringingo yagaragaje ko ataracika intege ku bijyanye n’umukino wo kwishyura, kuko yizera ko ikipe ye ishobora gutsinda ibitego bikenewe kugira ngo ihindure umusaruro w’iyi mikino yombi.
Yagize ati: “Ni ibintu twari twateguye, mwabonye ko byaduhaye umusaruro nubwo nta gitego twabonye, ariko twashyize igitutu kuri Black Bulls. Urebye ikipe twakinnye, uburyo twabonye n’ibitego badutsinze, ni ikipe natwe dushobora gutsinda ibitego bibiri mu mukino wo kwishyura.”
Ku kibazo cy’impamvu Iradukunda Elie uzwi nka Tatou atakinnye, ahubwo akicara mu bafana, Haringingo yasobanuye ko uyu mukinnyi nta mvune afite, ahubwo ko kutamushyira mu bakinnyi yagombaga gukoresha byatewe n’imikinire yari yahisemo.
Ati: “Muzi ko ameze neza? Ameze neza, nta mvune afite. Ariko uburyo twari twateguye gukina byabaye ngombwa ko tutamukinisha. Ni amahitamo y’umutoza.”
Rayon Sports iteganya kuva mu Rwanda ku wa 21 Ukwakira 2026, yerekeza muri Mozambique, aho izakina umukino wo kwishyura na Black Bulls ku wa 24 Ukwakira 2026.
Ikipe izarusha indi mu mikino yombi ni yo izabona itike yo gukina amatsinda ya CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa 2026/2027. Rayon Sports irasabwa gutsinda nibura ibitego 3-0 kugira ngo igire amahirwe yo gukomeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup.