
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura(WASAC Group) kivuga ko muri iyi mpeshyi, bitewe n’igabanuka ry’amazi mu nganda ziyatunganya, hari aho bitarimo koroha kubona amazi, kuko n’ubusanzwe hageraga amazi make, bitewe n’amatiyo mato atakijyanye n’igihe.
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura Imari n’Umutungo bya Leta(PAC), basaba WASAC Group kubahiriza gahunda yo gusaranganya amazi mu bice byayabuze nk’uko iba yabimenyesheje abaturage, kuko ngo barimo gutegereza ko abageraho ku munsi bayemerewe, bagaheba.
Kugabanuka kw’amazi y’umugezi w’Akagera bitewe n’uko mu mpeshyi nta mvura igwa ngo iwongere, birimo gutuma uruganda rw’amazi rwa Kanzenze (ugana mu Bugesera) rutanga amazi adahagije, nk’uko Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura(WASAC Group), Maxime Mwiseneza aherutse kubisobanurira Abadepite bagize Komisiyo yitwa PAC.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero zawo, abaturage bakomeje gutaka ko babuze amazi, ku buryo ijerikani imwe irimo kugurwa amafaranga 500Frw-600Frw.
Umuturage w’i Gihara ya Runda mu Karere ka Kamonyi agira ati “Dufite amatiyo y’amazi ariko nta mazi arimo, n’iyo aje aba ari make tuvomera mu tujerikani turi hasi, ntabwo yabasha kuzamuka ngo ajye mu kigega.”
Hari undi wavuze ko barimo kugura amazi abahenze cyane, ku buryo igice cy’ijerikani(litiro 10) kirimo kugurwa amafaranga 500, akaba asaba abashinjwe gusaranganya amazi kuzirikana abatuye i Runda n’i Gihara.
Gusa urubyiruko rufite imbaraga rwo rurabyinira ku rukoma, bitewe n’uko rwabonye akazi ko kuvomera abantu, aho umuntu ajyana amajerikani atanu ku igare, akarangura buri jerikani y’amazi amafaranga 200 akayigurisha 500Frw, bukajya kwira acuruje amajerikani 40.
Umuyobozi wa WASAC Group, Maxime Mwiseneza, yizeza ko gahunda bashyizeho yo gusaranganya amazi igomba kubahirizwa, n’ubwo ngo hari aho bigoye bitewe n’uko umubare w’abaturage ugenda wiyongera ariko hatongerwa ingano y’itiyo ibagezeho amazi, bikarangira hari abatayabonye.
Mwiseneza agira ati “Hari aho bamwe babura amazi bitewe n’uko natwe tutakoze inshingano zacu neza, umuntu twagombaga guha amazi agomba kumugeraho kandi natwe tugakurikirana ko yamugezeho, niba hari uwo atagezeho tugomba kumenya impamvu atamugezeho, niba ari n’ikibazo tekinike tugikemure.”
Ati “Hari ahantu hamwe na hamwe bigoye kugeza amazi, twakoze inyigo tubona zone 7 z’uyu mujyi bigoranye kugeramo amazi, tukaba dukeneye miliyari zisaga 6Frw, hari aho tugera ugasanga amatiyo akeneye gusombuzwa kuko ari mato, turi gushakisha ingengo y’imari kugira ngo izi zone 7 bigoranye kugeramo amazi ziyabone.”
Ibirego by’uko abaturage babuze amazi birimo kugezwa ku muyobozi wese bumva wagira uruhare mu ikemurwa ry’icyo kibazo, aho Depite Muhakwa Valens uyobora Komisiyo ya PAC mu Nteko na we hari abamwandikiye. Arasaba WASAC ashimitse ko igomba kubahiriza gahunda yo gusaranganya amazi nk’uko iba yabyijeje abaturage.
Depite Muhakwa agira ati “Umuturage yaranyandikiye agira ati ‘bareke guha abantu icyizere kidahari, kubwira abantu ngo nyuma y’iminsi runaka barabaha amazi, hanyuma yarenga ntibanabamenyeshe, ibyo bavuze, ni ukuvuga ko batangaje ibyo batazi’. Umuturage mwakabaye mumubwira muti ‘twagize iki kibazo!”
Ubuyobozi bw’ikigo WASAC busaba abafatabuguzi bacyo gukoresha neza amazi muri iki gihe cy’impeshyi kuko yagabanutse, by’umwihariko bagashaka uburyo bwo kubika ayo kwifashisha mu minsi atarimo gutangwa aho batuye.
WASAC ikavuga ko mu bice byagezweho n’ingaruka z’igabanuka ry’amazi mu turere twa Kicukiro, Gasabo, Nyarugenge, Bugesera, Kamonyi na Rwamagana, hatangiye gahunda y’isaranganya ryayo guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga 2026.