
Inyigisho zavuzweho gutesha agaciro Umwuga w’Ubuforomo n’Ububyaza zatanzwe n’Umushumba w’Itorero Zion Temple, Apotre Dr Paul Gitwaza, zikomeje kuvugisha benshi n’ubwo uyu mushumba yabisabiye imbabazi.
Mu nyigisho yatanze ku itariki ya 7 Kanama uyu mwaka, Apotre Dr Paul Gitwaza yagize ati “Nubyara umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa, uzirinde umuntu wa mbere uzamufata utamuzi, umwuka w’abarozi uba mu babyaza benshi, Satani arabakoresha, ni bande bagombaga kwica abana b’Abisirayeli! Ni ababyaza.”
Ati “Umwana apfira hariya ukibyara. Ni yo mpamvu uri Umukristo uri ku nda, jya usaba Imana ngo Marayika ari we ufata umwana wawe.”
Dr Gitwaza avuga ko hari abantu bafata abana b’impinja bakica intanga zabo n’amagi yabo(iyo ari abakobwa), bakabiha Satani ku buryo ngo baba batazashobora kubyara iyo bakuze.
Hari abaforomo n’ababyaza, ndetse na bamwe mu byamamare mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, basaba Gitwaza kuva ku nyandiko agasabira imbabazi mu ruhame, hakaba n’abifuza ko uburyo amadini n’amatorero yigisha bwahinduka.
Umuryango uhuza abaforomo n’ababyaza mu Rwanda RNMU wumvise iki cyigisho cya Apotre Dr Gitwaza, uvuga ko yatesheje agaciro umwuga w’ababyaza, bikaba byagira ingaruka zitari nziza ku isura y’aba bakozi bo kwa muganga, ndetse no ku bo baha serivisi muri rusange.
RNMU ivuga ko nyuma y’ibiganiro yagiranye n’Ubuyobozi bwa Zion Temple, yakiriye imbabazi zasabwe na Apotre Dr Paul Gitwaza nk’intambwe yo kugarurira icyubahiro umwuga w’ubuforomo n’ububyaza.
Itorero Zion Temple rya Apotre Gitwaza ryari rimaze gusohora itangazo risaba imbabazi abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bose bababajwe n’ikibwirizwa yatanze, aho rivuga ko nta mugambi yari afite wo gusuzugura cyangwa gutesha agaciro abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose.
Apotre Dr Gitwaza, nk’uko byanditswe mu itangazo, agira ati “Twemera ko amagambo yakoreshejwe yababaje kandi agatera impungenge. Ku bw’ibyo, turasaba imbabazi tubikuye ku mutima abaforomo n’ababyaza, ndetse n’abandi bose bababajwe cyangwa bagizweho ingaruka n’ayo magambo.”
Ati “Twubaha cyane abaforomo n’ababyaza kandi turabashimira ubwitange, ubunyamwuga n’uruhare rw’indashyikirwa bagira mu kurengera ubuzima, kwita ku miryango no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”
Ku rundi ruhande ariko, hari Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza, NCNM, ishinzwe ibijyanye no kugenzura ubunyamwuga bw’Abaforomo n’Ababyaza, yo ikaba ivuga ko mu banyamuryango bayo hari abatemera uburyo bwakoreshejwe na Gitwaza mu gusaba imbabazi, kuko yanditse inyandiko mu gihe we yatanze icyigisho mu magambo imbere y’imbaga y’abantu.
Umwanditsi Mukuru wa NCNM, Kagabo Innocent, agira ati “Ibyo gusaba imbabazi, abaforomo n’ababyaza banyandikiraga babinsaba, uretse ko jyewe ntakunda ibyo guhangana, ariko buriya agiye imbere y’abantu agasaba imbabazi avuga nk’uko yabigenje, ni byo byiza kurusha kwandika inyandiko.”
Na none abanyamakuru bazwi cyane mu Rwanda nka Kakooza Nkuliza Charles KNC na Angeli Mutabaruka ba TV na Radio1, Scovia Mutesi wa Mama Urwagasabo n’abandi, bavuga ko Apotre Dr Gitwaza yacitswe agatinyisha abantu kubyarira kwa muganga, akanateza benshi kutizera.
KNC agira ati “Rwose Apotre naze asabe imbabazi, afate mikoro avuge ati ‘ururimi rwaragobwe’, iyi nk’inshuro ya gatatu akoze ikosa, noneho aho bigeze bazajye bamwandikira imbwirwaruhame.”
Mutesi na we akomeza avuga ko kuba Dr Gitwaza yaravuze ko Satani cyangwa umwuka mubi aba mu babyaza bamwe, umuntu wese utwite, ufite ubwoba akaba yumvise iyo ntumwa, ashobora kwisanga abyariye mu rugo, “(kuko) uburyo watanzemo ubutumwa usa n’uhamagarira abantu kutabyarira kwa muganga.”
Mutesi avuga ko hari n’abashobora gutinya kwiga umwuga w’ububyaza kugira ngo ‘umwuka ubakoreramo’ utabajyamo.
Mu gushimangira ibyanditswe mu nkuru ya Igihe, Joseph Hakuzwumuremyi wa Umuryango yanditse kuri X agira ati “Aya magambo n’impamvu yayo nta shiti ni ipfundo muzi riri mu matorero y’abitwa abarokore.”
Ati “Mu kirokore nta rutangira, umuntu avuga atatekereje ibyo avuga, atanga ubuhamya atatekereje ku ngaruka, atatekereje icyo ababwakira basesengura cyangwa bakuramo. Amarangamutima akunze kutuganza. “Abarokore dukwiriye kwigira ku banyapolitiki, tugategura ibyo tugiye gukora cyangwa kuvuga, hanyuma kandi tukemera ko turi bwirengere ingaruka ku biri buvemo byose.”