
Ibiciro byaba bigiye kugabanya umuvuduko wo kuzamuka, nk’uko impuguke mu bijyanye n’Ubukungu yasesenguye iby’amasezerano Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinyiye i Versailles mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu.
Perezida Trump yavuze ko isi igiye kwinjira mu gihe cy’umutekano n’iterambere, ubwo yari amaze gushyira umukono kuri ayo masezerano yo guhagarika intambara hagati ya Amerika na Iran, azatuma umuhora wa Hormuz unyuzwamo ibikomoka kuri peterori ufungurwa.
Ayo masezerano Trump yayashyizeho umukono ubwo yari mu Nama yigaga ku kibazo cy’iyo ntambara ibera mu Burasirazuba bwo Hagati yatumye hafungwa umuhora wa Hormuz unyuzwamo 1/5 cy’ibikomoka kuri peterori bijya hirya no hino ku isi.
Hari icyizere ko ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bizagabanya umuvuduko wo kuzamuka, haba ku rwego mpuzamahanga no ku Rwanda by’umwihariko, nk’uko twabisobanuriwe n’impuguke mu bijyanye n’ubukungu, Ruziga Emmanuel Masantura.
Masantura yagize ati “Hari ikiri buhinduke ku biciro by’ibikomoka kuri peterori, ku rwego mpuzamahanga biraza kugabanuka binagire icyo bihindura ku biciro by’ubwikorezi.”
Ati “Ku rwego rw’u Rwanda sinabikwizeza 300% ko bizongera gusubira uko byari bimeze (mbere y’uko intambara ya Iran na Amerika itangira muri Gashyantare uyu mwaka), ariko uko byagenda kose hazabaho agahenge k’umuvuduko w’izamuka (ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori).”
Indi mpamvu ituma ibiciro bitazongera gusubira aho byahoze mbere y’intambara iraterwa n’uko mu gihe byari bimaze byarazamutse hari ibintu byinshi byahindutse, ku buryo bitakongera gusubira mu buryo.
Masantura avuga ko iyo hatangajwe ko ibiciro by’ibikomoka kuri peterori n’ibindi bicuruzwa byagabanutse, abaranguye ku giciro cyo hejuru bahita babika ibicuruzwa byabo bagategereza ko ibiciro bizongera kuzamuka, kugira ngo badahomba.
Ku bijyanye n’uko Trump yavuze ko isi igiye kubona umutekano, Masantura avuga ko nta wabyizera bitewe n’uko abona uyu mukuru wa Amerika ngo atajya ashyira mu bikorwa ibyo yavuze.
Ati “Nta cyizere cy’umutekano w’isi mu gihe hari Trump, umutekano w’isi ntabwo ushingiye ku bihari, ushingiye ku buryo Trump yaramutse, ku mitekerereze ye, uyu munsi abyuka yashotoye uyu, ejo akabyuka yashotoye uyu, abamushyize mu myanya baba bafite ibyo bashaka bijyanye n’inyungu zabo, ntabwo rero nakwizeza ko aya masezerano hari icyo azakora kuko ejo mu gitondo hashobora kuvuka ibindi.”
Masantura akomeza avuga ko ataragira icyizere 100% cy’umutekano w’ibikomoka kuri peterori biva mu Burasirazuba bwo Hagati, kuko ariya masezerano Israel ngo itayemera kandi mu by’ukuri ari yo iri kurwana na Iran.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Trump yashimangiye ko ubukungu bwa Amerika buri kuzamuka, akavuga ko isoko ry’imari rihagaze neza, imirimo ikomeje kwiyongera, ndetse n’ibiciro ngo birimo kugabanuka ku buryo abaturage bazarushaho kubona ubushobozi bwo kugura ibintu.
Trump avuga ko Iran itazigera itunga intwaro za nikleyeri, kandi ko ayo masezerano azatuma isi irushaho kugira umutekano. Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu ari igihugu gikomeye, gifite umutekano kandi cyubahwa ku rwego rutigeze rubaho mbere.
Ku ruhande rwa Iran, ubuyobozi bwayo buremeza ayo masezerano buvuga ko azahagarika imirwano, akayifasha gutangira ibiganiro ku bijyanye na gahunda yayo yo gutunganya ubutare bwa nikleyeri.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yemeye ayo masezerano, ariko akavuga ko Iran itazemera gusenya gahunda yayo ya missiles za ballistique, kandi ko ishaka ko ibihano byayifatiwe bivanwaho.