
Ikigo gishinzwe Imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority) kivuga ko inyubako nini y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(Rwanda Revenue Authority RRA) iri ku Kimihurura, irimo gushakirwa amafaranga yo kuyisana kugira ngo Leta idakomeza guhendwa ikodeshereza inzego zakoreraga muri iyo nyubako.
Abakoreraga muri iyo nyubako bayivuyemo mu mwaka wa 2020 nyuma y’imyaka 13 yari imaze yubatswe, aho bagaragaje impungenge z’uko yubakanywe ubuziranenge butuzuye.
Imyaka ishize ari 6 Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(Rwanda Revenue Authority) cyimukiye mu nyubako nini iri ku Kicukiro ahahoze hitwa Sonatube iruhande rw’amahuriro y’imihanda iva mu byerekezo bitandukanye.
Ku Kimihurura aho Rwanda Revenue Authority yakoreraga, yabanagamo n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, aho batakodeshaga, ariko ubu Ikigo gishinzwe imiturire kirimo kubatangira amafaranga y’ubukode kugira ngo babone aho gukorera.
Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta(PAC), yabajije Rwanda Housing Authority mu cyumweru gishize, aho bagejeje umushinga wo gukemura ikibazo cy’inyubako ya Rwanda Revenue Authority(RRA) imaze imyaka itagerwamo.
Visi Perezida w’iyi Komisiyo, Depite Niwemahoro Wassila, yagize ati “Hari icyiciro cy’inama z’umugenzuzi Mukuru w’Imari zitashyizwe mu bikorwa, icya mbere ni ikibazo kijyanye n’iriya nyubako ya RRA, mwatubwira aho ikibazo kigeze gikemuka!”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imiturire mu Rwanda(RHA), Alphonse Rukaburandekwe, avuga ko ibigo byahoze bikorera mu nyubako ya RRA ubu birimo gukodesherezwa ahandi, akaba ari ikibazo ngo kirimo kwigwaho n’inzego zitandukanye, ndetse hanashakwa amafaranga yo gusana iriya nyubako.
Rukaburandekwe agira ati “Ni umushinga tuyoboye dufatanyije n’izindi nzego, ni umushinga kandi twifuje ko wadufasha kugabanya ikibazo duhura na cyo mu bukode, twakoze inyigo y’uburyo twawushyira mu bikorwa, ndetse tuganira n’izindi nzego ku buryo twazanamo rwiyemezamirimo ngo adufashe, biza gukomwa mu nkokora n’ibibazo bimwe by’ubukungu.”
Ati “Ariko gahunda twemeranijweho n’inzego dukorana, cyane cyane abatuyobora, za Minisiteri n’izindi nzego, ni uko twakora uriya mushinga mu byiciro duhereye aho Rwanda Revenue Authority yahoze ikorera, ubu hari gushakwa ayo mafaranga kugira ngo nibura icyo cyiciro cya mbere gishyirwe mu bikorwa, amafaranga abonetse tuzahita twihutisha gusana iriya nyubako.”
Rukaburandekwe avuga ko mu mafaranga arimo gushakwa harimo ayo kubanza gukorera inyigo iriya nyubako ya RRA mbere yo kuba yatangira gusanwa. Iyo nyigo ikaba igomba kugaragaza ibibazo byose inyubako yagize ndetse n’uburyo bwo kubikosora.
Inyubako ya Rwanda Revenue Authority yarangije kubakwa inatahwa n’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2007, ikaba yaruzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 6 icyo gihe.
Rwanda Housing Authority ivuga ko igeze ku rugero rwa 78% ishyira mu bikorwa inama igirwa na PAC hamwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ku buryo ngo mu mwaka utaha w’ingengo y’Imari wa 2026-2027 hari icyizere cy’uko urwo rwego rutazagaruka muri PAC kubazwa ibijyanye n’amakosa mu mikoreshereze y’umutungo wa Leta.