Umunyarwanda Habumugisha Emmanuel yatoranyijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) mu basifuzi bazayobora imikino y’Igikombe cy’isi cy’ingimbi zitarengeje imyaka 17 kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka.

Iki gikombe cy’isi kizaba kuva ku wa 19 Ugushyingo kugeza ku wa 13 Ukuboza 2026 muri Qatar.
Muei rusange, abasifuzi batoranyijwe ni 81. Muri abo harimo 27 bo hagati na 54 bo ku ruhande ari bo bazayobora imikino y’iri rushanwa.
Umwe mu basifuzi bo ku ruhande bitabajwe ni umunyarwanda Habumugisha Emmanuel, wagaragaye mu basifuzi 12 b’abanyafurika barimo bane bo hagati n’umunani bo ku ruhande. Habumugisha Emmanuel , uri mu basifuzi batoranyijwe, ari mu basifuye Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 uyu mwaka, hagati ya Gicurasi na Kamena.
Mu mikino mpuzamahanga, yaherukaga kugaragara ku mukino wa CAF Confederation Cup wahuje Association Sportive du Pan Sahel Initiative yo muri Tchad na Club Omnisports de Korhogo yo muri Côte d’Ivoire ku wa 4 Nzeri 2026.
Igikombe cy’isi cy’ingimbi cy’uyu mwaka kizitabirwa n’amakipe 48, akazahatanira igikombe mu mikino 104 izabera mu gace ka Aspire Zone, mu gihe umukino wa nyuma uzabera kuri Khalifa International Stadium yakiriye imikino y’igikombe cy’isi cya 2022.
Muri iri rushanwa, FIFA izongera gukoresha uburyo bwa Football Video Support (FVS) aho amakipe azajya agira uburenganzira bwo gusaba ko harebwa bimwe mu byemezo by’umusifuzi, aho gukoresha VAR isanzwe.