Perezida w`ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yagaragaje ko mu gihe ikipe y`igihugu y`uRwanda yatsinda Cap Vert mu majonjora y`igikombe cy`Afurika, yaba igaragaje ubushobozi bwo kujya mu gikombe cy`isi.

Ibi, Shema Fabrice yabitangarije muri Leta zunze ubumwe z`Amerika aho ari gukurikirana imikino ya nyuma y`igikombe cy`isi. Nyuma yo kureba umukino ikipe ya Cap Vert yanganyijemo na Espanye, perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yatanze urugero rw`ikipe ya Cap Vert, avuga ko byose bishoboka ku ikipe iyari yo yose yakoze cyane. Yongeyeho ko gutsinda Cap Vert mu majonjora y`igikombe cy`Afurika, byaba bigaragaza ko Amavubi nayo yajya mu gikombe cy`isi.
Yagize ati :"Kubona uko Cap Vert ihagaze ku rutonde rw’uko amakipe akurikiranye ku isi muri FIFA, ikina n’ikipe ya kabiri ku isi ikihagararaho, ni ikintu kigomba gutuma twizera. "Tuzakina na yo mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Nidutsinda Cap Vert, bizaba bigaragara ko Amavubi ashobora kugera mu Gikombe cy’Isi.”
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, ni umwe mu bitabiriye inama y’ubuyobozi bwa FIFA yiga ku mupira w’amaguru ‘2026 FIFA Executive Football Summit’, yabereye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu majonjora y`igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Tanzania, Kenya na Uganda, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, iri mu Itsinda K, aho ri kumwe na Mali, Cap-Vert na Liberia.