Bamwe mu banyamakuru bavuga ko kuri ubu bagorwa no kubona amakuru kuri bamwe mu bayobozi, icyo bagaragaza nk’ikibazo ku kazi kabo ka buri munsi, bagasaba inzego bireba ko hagira igikorwa kuko bimaze kuba akamenyero.

Mu gihe ingingo ya mbere y’itegeko n° 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru, mu gika cyayo cya mbere igaragaza ko Iri tegeko rigamije gutuma abaturage n’abanyamakuru babona amakuru yo mu nzego za Leta no mu nzego zimwe z’abikorera, hari bamwe mu banyamakuru bagaragaza ko bagorwa no kubona amakuru.
Ngabirano Olivier, ni umwanditsi mukuru wa Radio/TV1 agira ati: “aho dushaka amakuru hose siko tuyabona, cyane cyane iyo bigeze kubagomba kuzuza inkuru tuba twakoze, nko ku nkuru zihutirwa ndavuga nk’izi nkuru dukora kuburyo nuyibika iri busaze, hari igihe duhitamo kuyikora uko imeze, igatambuka tudategereje ko umuyobozi ayivugaho kuko hari ababikora nkana bagamije ko inkuru idatambuka.”
Uwizeyimana Marie Louise umuyobozi w’ikinyamakuru Integonews, nawe ati: “Umunyamakuru w’umunyamwuga ufite umutima nama aba agomba kwicara akamenya ko agomba gutanga inkuru zifite impande zombi, mu gihe rero bitarakunda utinda gusohora inkuru yawe bikakwicira akazi, ndetse n’umukoresha wawe akaba yakwirukana kuko usanga warahindutse ikibazo hibazwa impamvu inkuru zawe zitinda.”
Sinabubariraga Ildephonse, umuyobozi wa Radio y’abaturage ISHINGIRO ikorera mu karere ka Gicumbi we agira ati: “hari igisubizo gikunze kuboneka cyitwa ndi mu nama kenshi, igisekeje wakira icyo gisubizo mukanya wahamagara ugasanga wa muntu ari kwitaba, noneho ugahita wibaza ese mu byukuri umuntu wari uri mu nama kuki atampaye iminota ibiri ngo nanone abanze yubahirize inshingano yahawe zo kuba umugaragu wa Rubanda!”
Ngabonziza Dan, ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ARJ, avuga ko abayobozi nkabo nabo baba biyima. Ati: umunyamakuru asaba amakuru ashaka gukora inkuru ifitiye akamaro abanyarwanda, ntabwo aba asaba amakuru ye ku giti cye nk’umuntu, ayasaba mu mwanya wo kuvugira Rubanda gutangaza ibyo abaturage bakeneye, umuyobozi rero umwima amakuru nawe aba yiyimye amahirwe.”
Rushingabigwi Jean Bosco, umuyobozi ushinzwe iterambere ry’itangazamakuru mu rwego rw’imiyoborere RGB, avuga ko bakomeje guhugura abayobozi ku itegeko rigenga gusaba no gutanga amakuru.
Agira ati: “kuganira byo biriho kuko uretse n’iryo tegeko ryo gutanga amakuru n’inshingano zo kureberera iterambere ry’Itangazamakuru, dukora n’ubushakashatsi aho bigaragara ko urwego rw’itangazamakuru rutishimiye uko rubona amakuru. Iyo rero tuganira tubereka ibyo ubushakashatsi bugaragaza n’ingaruka zabyo cyane kuko bitandukanye n’ihame ryo gushyira umuturage ku isonga”.
Jean Pierre Nkurunziza umujyanama w’umuvunyi, yibutsa abanyamakuru ko uru rwego ruhari kugirango rubafashe. Agira ati: “inama yoroshye ni uko bakurikiza itegeko ryo gutanga amakuru, nkuko mwandikira (RURA) ntibabasubize ubwo nyine mu rwego rwo gukurikiza itegeko mushobora gusaba ubufasha mu rwego rw’umuvunyi.”
N’ubwo mu ngingo ya 8 y’itegeko hagaragaramo ko buri rwego rugomba rushyiraho umuntu ushinzwe gutanga amakuru, hari naho usanga aba bashinzwe gutanga amakuru aribo batungwa agatoki.