
Impuguke mu bijyanye n’Uburezi isobanura ko ikibazo cyagaragajwe na Minisiteri y’Uburezi mu myigire y’indimi kizakemurwa no kwegera abana kw’ababyeyi n’abarezi, bakabaganiriza kugira ngo babashe gusoma ibyo bumva.
Ku wa mbere w’iki cyumweru Minisiteri y’Uburezi yamuritse ubushakashatsi ivuga ko buyiteye impungenge, aho mu mashuri abanza, abana ngo bashobora gusoma ariko ntibabashe gusobanukirwa n’ibyo basoma.
Ubu bushakashatsi buzwi nka Learning Achievement in Rwandan Schools (LARS), bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2025, hagamijwe gupima urwego rw’imyigire n’imyigishirize mu mashuri yo mu Rwanda
NESA yakoreye ubu bushakashatsi mu mashuri 592 yo mu turere twose tw’Igihugu, ku banyeshuri 22,950 bo mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza, ndetse n’uwa gatatu w’amashuri yisumbuye (S3), bukaba bwaribanze ku masomo y’ikinyarwanda, ay’icyongereza, imibare na siyansi.
Hagaragajwe ikibazo gikomeye cy’uko mu Kinyarwanda n’icyongereza abana benshi bo mu mashuri abanza bashobora gusoma neza amagambo yanditse, ariko wababaza ibyo basomye bigashobora bake, nk’uko bishimangirwa na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana.
Minisitiri w’Uburezi agira ati “Mu bikomeje kubangamira imyigire harimo ikibazo nyamukuru abanyeshuri bafite cyo kutumva neza ibyo basoma n’ubwo basoma amagambo neza, umubare utari muto byagaragaye ko basoma amagambo uko yanditse, ariko isesengura rikagaragaza ko baba batumvise neza ibikubiye muri iyo nyandiko basomye.”
Minisitiri Nsengimana avuga ko iki ari ikibazo Minisiteri ayobora izahagurukira kuko ngo iyo umuntu atumvise neza ikibajijwe, na we adashobora kugisubiza neza.
Ubu bushakashatsi kandi bwakoze ku bibazo by’ubucucike mu mashuri, ibikoresho byifashishwa mu kwigisha, gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, umutekano n’imibereho myiza ku mashuri, ikoranabuhanga ryifashishwa ndetse n’intera y’urugendo abana bakora bava cyangwa bajya ku ishuri, bikaba ngo bisaba iyi Minisiteri kwisuzuma no kureba niba bifasha abanyeshuri bose.
Impuguke mu bijyanye n’Uburezi, Umubyeyi w’i Runda muri Kamonyi wabaye umwarimu, akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko ababyeyi basabwa gufata umwanya wo kuganira n’abana kugira ngo ibyo batumviye ku ishuri bajye babimenyera mu rugo, ndetse ko abarezi na bo bagomba gutegura neza amasomo bakayigisha badaca hejuru.
Agira ati “Ntabwo ari ikosa ry’abana, ni iry’ababakikije haba mu rugo no ku ishuri, ababyeyi ntibaboneka, barashaka amafaranga cyane kurusha ibindi, baragira ngo bazabone amafaranga y’ishuri, ni byo, ariko ababyeyi bakwiye kuba hafi y’abana.”
Avuga ko abarezi na bo bagombye kwigisha isomo bateguye, aho basanga umwana atumva ururimi bakamukosora. Ibi ariko ngo ‘ntibikibaho, abana ntibakivumbura, ahubwo bafata mu mutwe gusa.’
Uyu mwarimu uri mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko hambere aho abana bumvaga ibyo biga babishingiye ku biganiro by’amateka, amazina y’ahantu n’ibintu babaga bigishijwe n’ababyeyi, ba nyirakuru na ba sekuru, ariko ibi ngo yasanze bitakibaho.