Abahinzi bamaze gupimisha ubutaka bwabo binyuze muri gahunda nshya y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi, RAB, igamije guhuza ubutaka n’ifumbire ibukwiriye, bavuga ko umusaruro wabo watangiye kwiyongera ku buryo bugaragara ugereranije na mbere.

Ni mu gihe RAB ivuga ko ubushakashatsi bugikomeje, hagamijwe kumenya neza imiterere y’ubutaka bw’u Rwanda no gushyiraho ifumbire ibujyanye.
Mu myaka myinshi ishize, abahinzi benshi mu Rwanda bakoreshaga uburyo bwa gakondo, bagatera ibyo bamenyereye aho gutekereza ku gihingwa gikwiriye ubutaka. Ibi byatumaga umusaruro uba muke cyangwa udahoraho.
Kuri ubu, gahunda nshya ya RAB ishingiye ku gupima ubusharire (pH) n’imiterere y’ubutaka, igafasha abahinzi kumenya ifumbire n’ishwagara bakoresha, ndetse n’ibihingwa byabaha umusaruro mwiza.
Jean Bosco Nshimiyimana, umwe mu bahinzi bamaze gupimisha ubutaka bwe, avuga ko impinduka yabonye ari nini
Ati: “Mbere twahinze uko twabonaga, ariko ubu baduhaye ibisobanuro ku butaka bwacu n’ifumbire ibukwiriye, umusaruro warazamutse cyane kurusha mbere.”
Naho Jean Kelvin Ishimwe we yemeza ko ubumenyi yahawe bwamufashije guhindura imikorere
Ati: “Gupimisha ubutaka byatumye menya neza ibyo ubutaka bwanjye bukenera. Ubu nsigaye ntera mbizi neza, kandi umusaruro uriyongera ku buryo bufatika.”
Umuyobozi mukuru w’agateganyo muri RAB, Dr. Frolence Uwamahoro, ashimangira ko iyi gahunda igamije guhindura ubuhinzi bukava ku buryo busanzwe bukagera ku bugezweho
Ati: “Tumaze gufata ibipimo mpagararizi byinshi mu gihugu hose, kandi ubushakashatsi buracyakomeje kugira ngo tugire ishusho yuzuye y’ubutaka bw’u Rwanda. Ibi bizadufasha gukora ifumbire ijyanye n’imiterere y’ubutaka bw’uturere twose.”
Akomeza avuga ko n’abahinzi bafite imishinga minini bashobora kwegera RAB bagahabwa ubufasha bwihariye
Ati: “Niba umuhinzi ashaka guhinga igihingwa runaka ku buso bunini, turamufasha gupima ubutaka bwe no kumuha inama zijyanye n’icyo ashaka kugeraho.”
Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare ku buhinzi mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2025, mu cyegerano cyiswe Seasonal Agricultural Survey igaragaza ko ubuso bw’ubutaka bwo guhingwaho mu Rwanda bugera kuri hegitari miliyoni 2.376, ariko muri bwo hegitari zisaga miliyoni 1.4 zingana na 60% gusa ari zo zikoreshwa mu buhinzi.
Muri ubu butaka buhingwa, hegitari zisaga miliyoni 1 zigenerwa imyaka y’igihembwe, mu gihe izindi zirimo imyaka ihoraho n’ubworozi.
Byongeye kandi igice kinini cy’ubutaka bw’igihugu kigizwe n’ubuhinzi bwo ku misozi hejuru ya 51%, mu gihe amashyamba angana na 15% n’ibindi bice nk’amazi n’ahantu hubatse bikomeza gufata igice kinini cy’ubutaka.
Ibi bigaragaza ko nubwo ubuhinzi ari inkingi y’ubukungu, hari imbogamizi z’imiterere y’ubutaka n’ikoreshwa ryabwo zisaba kongeramo ubuhanga n’ikoranabuhanga kugira ngo ubutaka buke bubyazwe umusaruro mwinshi kandi burusheho kurindwa.
