
Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abarenga 220.
RDB ivuga ko ishingiye ku bitangazwa na Minisiteri y'Ubuzima, nta muntu n'umwe uragaragara ko yanduye Ebola mu Rwanda. Kubera iyo mpamvu ibikorwa byose mu Gihugu birakomeje nk’uko bisanzwe, harimo iby’ubukerarugendo, inama, ibirori, ubucuruzi ndetse n’ingendo zo hirya no hino.
RDB yahumurije abasura u Rwanda ibabwira ko batagomba kugira impungenge zo gukomeza kugera ahantu hatandukanye mu gihugu, ndetse itangariza abantu ko ibikorwa byose bikomeje nk’uko bisanzwe.
Gusa hafashwe ingamba zo kugenzura no gupima mu buryo bukomeye abambukiranya imipaka hamwe n’abagera ku kubuga cy'Indege.
Bamwe mu baturage bajyaga bambukiranya imipaka ihuza Gisenyi na Goma, ahakajijwe ingamba zo kwirinda ebola, bavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye kuko bahagaritse kujya gukora ubucuruzi muri Congo, n’ubwo hari amatsinda y’abacuruzi bake hamwe n’abanyeshuri bemererwa kwambuka.
Umwe muri bo yagize ati “Urambuka bisanzwe, ukerekana ibyangombwa byemewe, ugakomeza muri Congo ukaza kugaruka nk’ibisanzwe, ariko ugenda uri bugaruke, niba ari Umunye Congo cyangwa Umunyarwanda wafungiwe mu gihugu kitari icye, we aba yemerewe gutaha ariko agasubira iwabo.”
Icyakora kugira ngo abambuka babe bake cyane, hagiye habaho amatsinda, aho “umuntu umwe agendera abantu nka 5-10, ni yo mpamvu urujya n’uruza rwagabanutse, abantu bake, ibintu byinshi, baradupima umuriro warangiza ugakomeza iyo basanze nta kibazo.”
Uyu mucuruzi avuga ko abava muri Congo baza bagashyirwa mu kato k’iminsi 21 ari abatubahiriza amabwiriza bahawe, harimo kuramukanya no gusabana bikabije n’abandi bantu bo hakurya, cyangwa abanyuze mu nzira zitemewe.”
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yafashe ingamba z’uko abanyamahanga bagiye cyangwa banyuze muri Congo batemerewe kwinjira mu Rwanda batararenza iminsi 30 bavuyeyo, ndetse ko Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda bo bemerewe kwinjira ariko bakabanza gushyirwa mu kato k’iminsi 21.
MINISANTE ivuga ko hari ibigo abantu bari mu kato bashyizwemo, birimo ikigo nderabuzima cya Rugerero muri Rubavu, kugeza ubu kikaba nta wundi muntu cyakira uretse abakekwaho kuba bakwanduza abandi icyorezo cya ebola.
Iyi Minisiteri ivuga ko impamvu nta muntu wanyuze muri Uganda ushyirwa mu kato, ari uko ebola yagaragayeyo ari iyari yakomotse muri Congo, ariko ko abambuka imipaka y’u Rwanda bose barimo gupimwa.
Imibare y'abamaze guhitanwa na Ebola kugeza kuri uyu wa mbere yageze kuri 220 nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima(OMS).