Rutahizamu w’ikipe y`igihugu y`u Rwanda, Arthur Gitego, yavuze ko icyatumye ahitamo kwerekeza muri JS Massira ku ntizanyo ari ukugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina, nyuma y’ibihe bitari byoroshye yanyuzemo muri FUS Rabat kubera imvune.

Gitego yerekeje muri JS Massira yo muri Maroc ku ntizanyo y’umwaka, nyuma y’umwaka wa 2025/26 wamubereye ingorabahizi, kuko imvune zamubujije kubona umwanya uhagije wo gukina muri FUS Rabat.
Mu kiganiro yagiranye na Times Sport, Gitego yavuze ko igihe kinini yakimaze adakina kubera imvune, ku buryo agarutse yasanze shampiyona yari igeze ahakomeye.
Ati: “Umwaka ushize wari utoroshye kuko namaze igihe kinini mfite imvune, bituma ntakina imikino myinshi. Igihe nari nakize, shampiyona yari igeze hafi ku musozo, bityo kubona umwanya uhagije wo gukina byari bigoye.”
Uyu rutahizamu yizeye ko gukina muri JS Massira bizamufasha kubona umwanya uhagije wo gukina, akongera kugera ku rwego rwiza mbere y’uko asubira muri FUS Rabat nyuma y’uyu mwaka w’imikino.
Gitego yatangiye neza urugendo rwe muri iyi kipe nshya, kuko yahise atsinda igitego ku mukino we wa mbere wa JS Massira, ayifasha kubona intsinzi mu mukino wayo wa mbere wa shampiyona.
Nubwo yari yaragize intangiriro nziza muri Maroc , kuri Gitego umwaka wa 2025/26 waranzwe n’imvune yamaze igihe kinini, bituma amara igihe kinini adakina.
Mbere yo kujya muri Maroc, Gitego yari yarigaragaje mu Rwanda, aho yakiniye amakipe arimo Heroes FC, Marines FC, Gicumbi FC na Kiyovu Sports.
Ikipe aheruka gukinira muri Shampiyona y’u Rwanda ni Marines FC, yayikiniye mu gihe cy’amezi 18, aho yatsinze ibitego 16, akagira uruhare rukomeye mu musaruro w’iyi kipe.
Umusaruro mwiza yagaragaje muri Marines FC wamufashije kubona amahirwe yo kwerekeza muri Kenya, aho muri Gashyantare 2024 yasinyiye AFC Leopards, imwe mu makipe akomeye muri icyo gihugu.
Nyuma yo gukina muri AFC Leopards, Gitego yakomereje umwuga we muri Maroc, aho yaje kwerekeza muri FUS Rabat mbere yo gutizwa muri JS Massira kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina.