
Ikipe ya Gicumbi FC igiye guha andi amasezerano y`umwaka umwe umutoza wayo Bisengimana Justin nyuma yuko ayifashije iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere muri uu mwaka.
Ibi byatangajwe na perezida w`ikipe ya Gicumbi FC, John Urayeneza, wabanje kunyomoza amakuru avuga ko umutoza Justin Bisengimana yamaze kongera amasezerano,ahubwo yemeza ko bafite gahunda yo kugumana umutoza wabo.
Yagize ati: "Dufite gahunda yo kongera amasezerano umutoza wacu. Kugeza ubu umusaruro yaduhaye turawushima. Ariko ntabwo arasinya,dutegereje ko shampiyona irangira tukaganira nawe nyuma yo gusuzuma byimbitse umusaruro we."
Ibi bije bihurirana nuko ikipe ya Gigumbi FC,itozwa na Justin Bisengimana, yabashije kugera ku ntego yayo nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka. Kugeza ubu ikipe ya Gicumbi FC yamaze kuzuza amanota ayizeza kuguma mu cyiciro cya mbere.
Ikipe ya Gicumbi, ihagaze ku mwanya wa 13 ku rutonde rwa shampiona y`icyiciro cya mbere mu Rwanda n`amanota 35. Irusha iya mbere mu zishobora kumanuka (AS Muhanga) amanota 7.
Bivuga ko niyo ikipe ya Gicumbi yatsindwa imikino imikino 2 isigaye muri shampiyona yaguma mu cyiciro cyambere. Ibyo bikaba ari nabyo bituma ubuyobozi bu ikipe ya Gicumbi buteganya kongera amasezerano y`umutoza wabo Bisengimana Justin.
Bisengimana Justin yageze mu ikipe ya Gicumbi muri uyu mwaka w`imikino,aho yari yasinye amasezerano y`umwaka umwe. Mu mikino 32 yatoje, yatsinze imikino 9, anganya 8, atsindwa imikino 15. Uyu musaruro wafashije ikipe ya Gicumbi kutaza mu makipe 2 ya nyuma ashobora kumanuka.
Gicumbi FC isigaje imikino 2 muri shampiyona y`uyu mwaka. Ku cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026, Gicumbi FC izakira Mukura VSL kuri stade ya Gicumbi. Ku mukino wa nyuma, ikipe ya Gicumbi FC izakina na APR FC.
Kayitankore Dieudonné