



Akarere ka Gasabo ku bufatanye n’Itorero ry'Abadivantisite b'Umunsi wa Karindwi ryigisha mu ndimi z'amahanga, ‘Kigali Bilingual Seventh-Day Adventist Church’, bavuruye inzu y’uwarokotse Jenoside umaze imyaka 32 ateguka kandi atihindukiza aho aryamye kuva mu 1994.
Mukangarambe Marie wakorewe ihohoterwa akicirwa n’umuryango we wose muri Jenoside, avuga ko ari igitangaza gikomeye Imana yamukoreye gituma amara imyaka 32 agaramye ku gitanda, akaba akiriho kugeza n’uyu munsi.
Mukangarambe utuye i Remera mu Mujyi wa Kigali, yarokotse avanywe mu cyobo cyarimo abandi benshi bari bamaze kwicirwa mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo w’Akarere ka Gasabo.
Yagiye kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aza kugera ubwo ateruranwa n’igitanda yari aryamyeho, aza gutuzwa i Remera ahitwa mu Ruturusu kugeza ubu.
Muri iyi myaka 32 amaze aryamye agaramye gusa, abasha guhumeka neza, kureba, kumva ndetse no kuganira n’abo bari kumwe, akaba ashobora gufata ikintu mu ntoki akabasha kwitamika icyo kurya ariko ateguye umugongo ngo yicare, kubera ubumuga bw’ihohoterwa no kwangirika bikomeye yatewe na Jenoside.
Kuva muri uwo mwaka wa 1994 kugera uyu munsi, Mukangarambe wari umukobwa w’inkumi w’imyaka 20 y’amavuko, ntabwo azi hanze uko hasa kereka kuhabwirwa cyangwa kuhareba mu mashusho bamwereka kuri telefone.
Icyakora rimwe na rimwe bashobora gusunika agatanda aryamyeho akajya hanze akareba mu kirere n’imisozi iri kure ye, kuko ashobora guhindukiza umutweho gato akareba ku ruhande.
Mu bashoboye kumufashiriza aho aryamye muri iyo myaka harimo abakobwa babiri basizwe na mukuru we wishwe muri Jenoside, ndetse n’abaturanyi, abakozi b’inzego z’ibanze muri Remera, abanyamuryango ba Ibuka hamwe n’abasengana na we, bahora bita ku isuku ye, ndetse no kumugaburirira amafunguro aho aryamye.
Mukangarambe aganira na Radio Umwezi, yagize ati “Abakobwa babiri basizwe na mukuru wanjye ni bo twabanye baza kugera igihe barashaka, ubu nsigaranye n’umukozi, ndi jyenyine nta wundi wo muryango wanjye warokotse mfite, ariko FARG yaramvuje pe, ni umubyeyi rwose, iyo tutaza kubona FARG(Ikigega cyafashaga abarokotse Jenoside) n’ubu ntabwo tuba tukiriho.”
Ati “Dufite abantu beza badusura bakatwitaho, mbese batuba hafi, uwo na wo ni umuti erega! Leta ntabwo yigeze idutererana, n’abandi Imana igenda ikoresha. Icyakora guhora ndyamye gutya iyi myaka yose byari bikwiye kwigisha abantu ko Imana iriho, kuko uzi ko iyo umuntu aryamye gutya biba ari ikibazo gikomeye.”
Mukangarambe yavugaga ibi ashimira Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo hamwe n’Itorero ‘Kigali Bilingual Seventh-Day Adventist Church’, bari baje gutaha inzu ye nyuma yo kuyisana no kuyikorera isuku.
Umuyobozi w’iri torero, Pasiteri Rudatinya Martin, avuga ko batanze amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 20 n'ibihumbi 600 yo kuvugurura inzu ya Mukangarambe, kandi ko buri mwaka mu gihe cyo Kwibuka, biyemeje kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanga nibura miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogène, avuga ko muri ako karere hari n’abandi barokotse babiri bahuye n’ihohoterwa nk’iryakorewe Mukangarambe, ariko umwe akaba aherutse kwitaba Imana mu mwaka wa 2020.
Kabagamibire avuga ko mu bakorokotse Jenoside batishoboye, abafite inzu zikomeye bagera kuri 80%, abandi bagize ingo zibarirwa hagati ya 30-40 muri buri murenge mu mirenge 15 igize Akarere ka Gasabo, na bo ngo bakeneye gusanirwa inzu babamo kuko bageze mu zabukuru kandi nta wundi muntu wo kubafasha bafite.
Kabagambire agira ati “Abenshi n’abafite amacumbi atameze neza, uko imyaka igenda ishira barasaza cyangwa bakagira ibikomere nk’ibyo by’ingaruka bakananirwa kwisanira.”
Ati “Izo nzu ni uko zidasannye ngo zise neza ariko bazibamo, ubu turimo kwihutisha ku buryo mu mwaka ushize twasannye inzu zirenga 130 dufatanyije n’abafatanyabikorwa .”
Umuyobozi Nshingwabikorwa(DEA) w'Akarere ka Gasabo, Bernard Bayasese, avuga ko iki gikorwa gisubiza agaciro Mukangarambe n’abandi barokotse Jenoside, ari umukoro ukomeye ugomba gukomeza kandi ko ureba buri muntu.
Umuyobozi w'Itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi i Kigali, Bugesera na Gicumbi, Pasiteri Karasira Gerard avuga ko umuntu wese ubasha kweguka agahagarara, agakora, akwiriye kubishimira Imana, ku buryo gutanga ubufasha ari inshingano, ‘ari cyo gitumye tubaho’.