Perezida w`ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru (FIFA), Gianni Infantino, yavuze ko icyemezo cyo gushyiraho umwanya wo kunywa amazi hagati mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2026 kigamije kurinda ubuzima bw’abakinnyi no kubafasha gukomeza kwitwara neza, ahakana ko hari inyungu z’ubucuruzi zibyihishe inyuma.

Ganni Infantino yasubizaga ku bibazo bya bamwe mu bavugaga ko guhagarika umukino kenshi byica imigendekere y`umukino, harimo kugabanya umuvuduko w`abakinnyi.Hakaba n`abandi bagiye bavuga ko harimo n`inyungu z`ubucuruzi.
Perezida wa FIFA yavuze kiriya cyemezo cyo cyafahwe mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw`abakinnyi mu kibuga bitewe n`ikirere kirangwa n`ubushyuhe bwinshi, gishobora kubangamira ubuzima bw`abakinnyi mu kibuga.
Gianni Infantino yongeyeho ko FIFA itareba ikirere gusa, ahubwo inita ku mubare munini w’imikino amakipe ashobora gukina mu gihe gito. Yagaragaje ko amakipe ashobora kugera ku mikino umunani mu minsi 39, bityo kubona umwanya wo kongera imbaraga bikaba ari ingenzi ku buzima n’imikorere y’abakinnyi.
Yongeyeho ko FIFA yahisemo gushyira mu bikorwa iyi gahunda ku mikino yose kugira ngo amakipe yose ahabwe amahirwe angana, aho kuyikoresha gusa mu bihe by’ubushyuhe bwinshi.
Nyuma yuko hafashwe icyemezo cyo gutanga akaruhuko ko kunywa amazi mu gikombe cy`isi, bamwe mu batoza bavuze ko byica imigendekere y`umukino.
Marcelo Bielsa, utoza ikipe y`igihugu ya Uruguay, yavuze ko guhagarika umukino kenshi bishobora kugabanya umuvuduko n’imiterere isanzwe ya ruhago, mu gihe Thomas Tuchel utoza u Bwongereza na we yagaragaje impungenge ko bishobora kugira ingaruka ku mwimerere w’umukino.
Nubwo hari abanenga iki gitekerezo, hari n’abagishyigikiye. Umutoza wa Espagne, Luis de la Fuente, yavuze ko guha abakinnyi umwanya wo kuruhuka no kunywa amazi ari ingenzi cyane cyane mu bihe by’ubushyuhe bwinshi. Gusa yagaragaje ko bikwiye gusobanurwa impamvu iki cyemezo gikoreshwa no mu mikino ibera ahantu hatarangwa n’ubushyuhe bukabije.
Hagati aho, bamwe mu bakurikiranira hafi ruhago bakeka ko iyi minota ishobora kuba yarashyiriweho guha televiziyo umwanya wo kunyuzamo amatangazo yamamaza. Ibi byanavuzwe na myugariro wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antonee Robinson, wavuze ko rimwe na rimwe igihe cyo kuruhuka kirenza icyateganyijwe kubera ibikorwa by’ itangazamakuru.
Ariko Perezida wa FIFA yabihakanye yivuye inyuma, ashimangira ko iki cyemezo nta nyungu y’amafaranga kizanira impuzamashyirahamwe ayoboye. Yavuze ko amasezerano y’ubucuruzi n’itangazamakuru yari yaramaze gusinywa mbere y’uko irushanwa ritangira, bityo ko intego nyamukuru y’iyi gahunda ari ugufasha abakinnyi no guteza imbere ireme ry’umukino.
Muri iri rushanwa, umukino uhagarikwa by’agateganyo ku munota wa 22 n’uwa 67 kugira ngo abakinnyi babone umwanya wo kunywa amazi no kongera imbaraga. Icyakora, iyi gahunda yakiriwe mu buryo butandukanye n’abakurikiranira hafi ruhago.