Uwineza René na Fidali Uwiyaremye, bakiniraga ikipe ya Kiyovu Sport, bazakinira ikipe ya APR FC mu mwaka w`imikino utaha.

Amakuru aturuka muri Kiyovu Sport na APR FC, yemeza ko aba bakinnyi babiri bari bayoboye ubusatirizi bwa Kiyovu Sport, bagiye kwerekeza muri APR, aho bagomba gukinira iyi kipe y`ingabo z`igihugu mu mwaka w`imikino wa 2026-2027.
Rutahizamu Fidali Uwiyaremye, wakuriye muri Intare FC, isanzwe izamura abakinnyi bato ba APR FC, agiye gusubira mu rugo nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona y`umwaka wa 2025-2026 dusoje. Uyu munyarwanda yatsindiye ikipe ya Kiyovu Sport ibitego 11 muri shampiyona y`uyu mwaka, arangiza ari ku mwanya wa 5 mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi, aza no ku mwanya wa 2 mu banyarwanda inyuma ya Mbonyumwami Taiba wa Marines FC. Ibi byamuhaye guhamagarwa mu ikipe y`igihugu y`uRwanda Amavubi, ari nabyo byatumye ikipe ya APR FC ihitamo kuzamwifashisha mu mwaka w`imikino ugiye kuza.
Uwineza René, usatira aca ku ruhande, nawe agiye gusubira mu rugo nyuma y`imyaka 2 yari amaze atijwe n`Intare FC muri Kiyovu Sport. Uyu mukinnyi w`imyaka 18 y`amavuko, ni umwe bakinnyi bigaragaje muri shampiyona y`umwaka dusoje. Umuvuduko we, n`ubuhanga mu gucenga no gutanga imipira ivamo ibitego byafashije Kiyovu Sport kurangiza iri ku mwanya wa 3 mu makipe yo mu Rwanda muri shampiyona. Ibi byatumye umutoza w`ikipe y`igihugu y`uRwanda amuhamagara ku nshuro ya kabiri. Nk`umukinnyi warerewe muri Intare FC izamura abakinnyi bato APR FC, iyi kipe y`ingabo z`igihugu yahisemo kumugarura mu rugo.
Ikipe ya Kiyovu Sport bavuyemo, isa nkaho yari yabyiteguye kuko yamaze kubona abakinnyi bazabasimbura. Abo Lola Kanda Moise wavuye muri Gicumbi na Mumbele Jonas Malikidogo waturutse muri Rutsiro FC.
Undi mukinnyi uzakinira APR FC mu mwaka utaha,ni Rubuguza Pierre wakiniraga ikipe ya Gicumbi FC. Uyu mukinnyi wo hagati warerewe muri Intare FC, nawe agiye gusubira mu rugo, nyuma yo kwigaragaza nk`umwe mu bakinnyi beza bo hagati muri shampiyona y`umwaka dusoje.
Aba baje basanga abanyamahanga babiri bamaze kumvikana na APR FC aribo myugariro w`umunya Burkina Faso, Madou Zon n`umunya Cote d`Ivoire Amani Kouadio Kan Michel usatira aca ku ruhande.