Amazi ni yo soko y’ingenzi ubuzima bwa mbere bwaturutsemo, ndetse nta kiremwa gifite ubuzima gishobora kubaho, gukura cyangwa kororoka kidafite amazi.
Kugira ngo umubiri ukomeze kuba ufite amazi ahagije, ni byiza kunywa amazi mbere y’uko umuntu agira inyota, kuko inyota iba ari ikimenyetso cya mbere cy’uko umubiri watangiye kubura amazi.
Amazi abasha gutembera kandi akagera mu turemangingo twose tw’umubiri wa muntu, afasha gukwirakwiza intungamubiri, umwuka wa oxygène n’ubutumwa bw’imisemburo (hormones) mu mubiri, kandi agafasha no gusohora imyanda iva mu mikorere y’umubiri.
Amazi agize hagati ya 60% na 65% by’ibiro by’umuntu mukuru, bivuze ko kuva ku mutwe kugeza ku birenge umubiri wacu ugizwe cyane n’amazi:
• Amaraso arimo amazi angana na 83%
• Inyama n’ingingo z’umubiri zifite hagati ya 70 na 75%
• Amagufa yo arimo amazi angana na 22%
Ingano y’amazi mu mubiri ihinduka bitewe n’imyaka. Iyo umuntu akiri muto aba afite amazi menshi mu mubiri:
• Uruhinja ruvutse ruba rufite amazi angana na 75%
• Umusaza cyangwa umukecuru bo baba bafite hafi 55% by’amazi mu mubiri.
Ingano y’amazi umuntu akwiye kunywa iterwa n’imyaka, ibiro, ibikorwa akora n’ikirere arimo. Ariko muri rusange:
• Umugabo mukuru: hafi litiro 2.5 kugeza kuri 3 ku munsi
• Umugore mukuru: hafi litiro 2 kugeza kuri 2.5 ku munsi
• Abana: hagati ya litiro 1 na 2 bitewe n’imyaka yabo
Hari uburyo bworoshye umuntu yakwifashisha abara ingano y’amazi akeneye ku munsi:
1. Fata ibiro byawe ukuremo 20
2. Umubare usigaye uwukube na 15
3. Hanyuma uwongereho 1.500
Urugero
Niba ufite ibiro 65:
• 65 − 20 = 45
• 45 × 15 = 675
• 675 + 1.500 = 2.175 umubare ubarwa muri mililitiro (2.175 ml, zihwanye na litiro 2.2)
Ibi bivuze ko uyu muntu w’ibiro 65 akeneye litiro 2.2 z’amazi ku munsi.
Icyakora hari igihe umuntu aba akeneye amazi menshi:
• Iyo hashyushye cyane
• Iyo yakoze imyitozo cyangwa imirimo isaba imbaraga
• Iyo arwaye aakagira umuriro cyangwa impiswi
• Iyo atwite cyangwa yonsa
Mu bimenyetso bigaragaza ko unywa amazi make harimo:
• Kwihagarika inkari zijimye
• Kumva inyota cyane
• Kumva umunaniro
• Kugira uruhu rwumye cyangwa se rukanyaraye
• Kubabara umutwe
Mu gutegura iki gice cyahariwe ubuzima twifashishije imbuka zitandukanye zandika ku buzima nka Vidal.fr na topsante.com