Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yatangaje ko yifuza gufasha u Rwanda kongera gukina Igikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 22 rutacyitabira, ashimangira ko urugendo rwo guhindura aya mateka rugomba gutangirira ku mukino wa Liberia.

Constantine yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri Stade Amahoro, mbere y’umukino wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
U Rwanda ruheruka kugaragara mu mikino y’Igikombe cya Afurika mu 2004, ari na yo mpamvu uyu mutoza w’Umwongereza avuga ko intego ye ari ugukura Amavubi muri ayo mateka y’igihe kirekire atitabira iri rushanwa.
Constantine yavuze ko azi neza amateka y’Amavubi muri iyi myaka 22 ishize, ariko ko atifuza kuyashingiraho, ahubwo ko yaje gukora impinduka zatuma ikipe y’igihugu igaruka ku ruhando rwa Afurika.
Ati: “Hari ibyabaye mu myaka 22, ibyo byararangiye. Naje hano kugira ngo mbikosore. Hari byinshi byo gukorwa nko gushyira imbaraga mu bakiri bato, nkeka ko bizadufasha.”
Uyu mutoza kandi yagaragaje icyizere ku ikipe afite, avuga ko mu myaka irenga 30 amaze mu mwuga wo gutoza, ubu ari bwo yumva afite itsinda ry’abakinnyi bashobora kumuha umusaruro mwiza.
Ati: “Mu myaka irenga 30 maze ndi umutoza, ni bwo mfite ikipe y’abakinnyi beza. Ni ikintu cyiza nishimira, kandi nizeye neza ko kizaduha umusaruro mu mukino dufite. Urugendo rw’impinduka twarutangiye.”
Ku ruhande rw’abakinnyi, kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yavuze ko bafite ubushake bwo gutangira neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, anasaba Abanyarwanda gukomeza kubashyigikira.
Ati: “Dufite icyizere n’intego zo kudatakaza umukino uwo ari wo wose mu rugo. Iki ni cyo gihe twumva ko gikwiriye ngo tujyane ikipe yacu mu Gikombe cya Afurika.”
Amavubi azatangira imikino yo mu itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 ahura na Liberia, mbere yo guhura na Cap-Vert nyuma y’iminsi ine, mu mukino uzabera i Praia.