Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U-17), yasezerewe muri 1/2 cya CECAFA nyuma yo gutsindwa na Somalia kuri penalty 4-5.U Rwanda rurasabwa gutsinda umukino w`umwanya wa 3 kugira ngo rubone itike y`igikombe cya Afurika cy`abatarengeje imyaka 17.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Ukwakira 2026, Amavubi U-17 yakinye na Somalia mu mukino wa 1/2 wabereye kuri Sitade Pelé i Nyamirambo. Ni umukino wari ufite byinshi uvuze, dore ko gutsinda Somalia byari gutuma u Rwanda rubona itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi asatira cyane, ariko agapfusha ubusa amahirwe babonye yo gutsinda ibitego.Ibi bikaba byatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Ibintu byaje guhinduka mu gice cya 2 cy`umukino, aho Amavubi U17 yakomeje mu mujyo wo gusatira, birangira u Rwanda rubonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Ujeneza Patrick ku munota wa 64 (1-0).
Icyo gitego cyatumye ikipe ya Somalia ikaza umurego mu busatirizi, dore ko nyuma y`iminota 5 gusa, Somalia yahise yishyura icyo gitego ku munota wa 69 gitsinzwe na Mohamed Omar (1-1).Iminota 90 y`umikino yaje kurangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.
Ibyo byatumye , hitabazwa za penaliti kugira ngo haboneke ikipe ikomeza ku mukino wa nyuma.Ikipe y`u Rwanda ntabwo yahiriwe n`izo penaliti, dore ko Somalia ariyo yegukanye intsinzi kuri penaliti 5-4.
Ku mukino wa nyuma, Somalia izahura na Uganda y`abatarengeje imyaka 17, nyuma yuko yo isezereye Ethiopia iyitsinze ibitego 4-0.
Nubwo Amavubi U-17 yasezerewe muri kimwe cya kabiri, aracyafite amahirwe yo kubona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy`abatarengeje imyaka 17. U Rwanda rurasabwa gutsinda Ethiopia mu mukino w`umwanya wa 3 uteganyjwe ku wa mbere tariki 19 Ukwakira kuri Sitade Pele i Nyamirambo, kugira ngo Amavubi U17 akatishe itike y`igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc.