Ikipe y`igihuhu y`u Rwanda y`abatatengeje imyaka 17 (Amavubi U17), yakoze amateka ibona itike y`igikombe cya Afrurika cy`anatarengeje imyaka 17, nyuma yo gutsinda Ethiopia ku mukino w`umwanya wa 3 muri CECAFA y`abatarengeje iyo imyaka.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa mbere, tariki 19 Ukwakira 2026, kuri Sitade Pelé ya Kigali i Nyamirambo. Ikipe y`u Rwanda yasabwaga gutsinda uwo mukino kugira ngo ibe ikipe ya 3 izahagararira akarere ka CECAFA mu gikombe cya Afurika.
Amavubi U17 yatangiranye imbaraga asatira cyane kugira ngo babone igitego hakiri kare.Ubwo buryo bwo gukina ntibwatinze gutanga umusaruro, dore ku munota wa 5 gusa, Bahati Pacifique, yahaye umupira Shema Heylen Jayden , wahise atsinda igitego cya mbere cy`u Rwanda ku mupira ukomeye yatereye inyuma y`urubuga rw`amahina (1-0). Ni igitego cya mbere uyu musore ubarizwa mu Bubiligi mu ikipe ya K.S.K HEIST, yari itsindiye ikipe y`u Rwanda.
Amavubi U17 yakomeje gusatira cyane, ari nako agenda ahusha ubundi buryo.Ku munota wa 16, myugariro Ndizeye Isaac, ukinira Tony Academy, yongeye icyizere cy`u Rwanda nyuma y`igitego cy`umutwe yatsinze ku mupira wari uturutse muri koruneri (2-0).
Ikipe ya Ethiopia yahise itangira gusatira cyane, ariko umunyezamu w`ikipe y`u Rwanda, Nsengiyumva Emmanuel, ababera ibamba. Gusa bitewe n`uburangare bwa ba myugariro b`Amavubi, rutahizamu wa Ethiopia, Akrem Abduselam Jemal , yatsinze igitego cya mbere cya Ethiopia, nyuma yo guhindura neza n`umutwe umupira wo hejuru yari ahawe na Fuad Nageso Roba (2-1).
Igice cya mbere cy`umukino cyarangiye u Rwanda ruri imbere n`ibitego bibiri kuri kimwe.
Mu gice cya kabiri ,cy`umukino amakipe yombi yakomeje gukina asatira cyane, ariko ntihagire n`imwe ibasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonye.
Umukino warangiye ikipe y`igihugu y`u Rwanda y`abatarengeje imyaka 17 ( Amavubi U17) yegukanye intsinzi y`ibitego 2-1. U Rwanda rwahise rubona itike y`igikombe cya Afrurika cy`abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu mwaka utaha.
Amavubi U17 yanditse andi mateka, dore ko ikipe y`u Rwanda y`abatarengeje imyaka 17 yaherukaga mu gikombe cya Afurika mu mwaka wa 2011, ubwo u Rwanda rwakiraga aya marushanwa.
U Rwanda rwahise ruba igihugu cya 3 kizahagararira akarere ka CECAFA mu gikombe cya Afurika inyuma ya Somalia yatsinzwe na Uganda kuri penaliti ku mukino wa nyuma. Bivuze ko akarere ka CECAFA kazahagararirwa na Uganda,Somalia n`u Rwanda mu gikombe cya Afurika cy`abatarengeje imyaka 17 cya 2027.