Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, yatangiye nabi urugendo itsindirwa na Zamalek yo mu Misiri igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri, byatumye icyizere cyo gukomeza mu matsinda gisigara ari hafi ya ntacyo.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade Aamahoro ya Remera i Kigali ku wa gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, waranzwe no guhangana gukomeye, aho APR FC yagerageje gushaka ibitego ariko amahirwe yabonye ntiyayabyaza umusaruro, birangira Zamalek itsinze mu minota ya nyuma.
Mu gice cya mbere, APR FC yatangiye umukino isatira cyane, ishaka gufungura amazamu hakiri kare. Iyi kipe yagerageje uburyo butandukanye bwo kugera imbere y’izamu rya Zamalek, ariko ubwirinzi bw’iyi kipe yo mu Misiri bukomeza kwitwara neza, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa.
Nubwo APR FC yagerageje gukoresha imipira y’imiterekano iva muri koruneli kugira ngo ibone igitego, ntiyashoboye kuyibyaza umusaruro. Ku rundi ruhande, Zamalek yagaragaje ko yashyize imbere kugarira ikirinda ko APR FC iyitsinda.
Mu gice cya kabiri, ikipe y’ingabo z’Igihugu yakomeje gushaka igitego cyayihesha amahirwe yo gutsinda umukino, ibona uburyo bwiza imbere y’izamu, ariko kubona igitego bikomeza kwanga.
Myugariro Ishimwe Christian yatanze imipira ibiri myiza yashoboraga kuvamo ibitego, ariko Ouattara ntiyabasha kuyibyaza umusaruro. Umupira umwe yawuteye n’umutwe unyura hafi y’izamu, mu gihe undi yawuhaye William Togui wari usigaranye n’umunyezamu, ariko awutera nabi urenga hejuru y’izamu. Djibril Ouattara yaje gutsinda igitego ariko umusifuzi w`umukino yemeza ko uyu munya Burkina Faso yari yaraririye.
APR FC yakomeje gushaka igitego kugeza mu minota ya nyuma, ariko ku munota wa 89, Zamalek ibona igitego cyayihesheje intsinzi. Nasser Mansy Dessouky, wari winjiye mu kibuga asimbuye, ni we watsinze icyo gitego nyuma y’uko ubwugarizi bwa APR FC butabashije kumuhagarika (1-0). Icyo gitego cyaje gikurikira ikindi bari batsinze, ariko umusifuzi aracyanga agaragaza ko bari baraririye.
Iyi ntsinzi yahaye Zamalek amahirwe yo kwitegura umukino wo kwishyura ifite igitego cy’inyongera yatsindiye hanze, mu gihe APR FC isigaje akazi gakomeye ko gushaka uko yakwishyura icyo gitego hanze, inasabwa kubona ikindi kugira ngo isezerere Zamalek, ibigaragara mu maso ya benshi ko bidashoboka imbere y`ikipe nka Zamalek iri mu rugo. Ibyo bikaba byagabanyije icyizere cya APR cyo kuba yakomeza mu matsinda ya CAF Champions League.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, ukazabera mu Misiri. APR FC izaba igomba kwitwara neza kugira ngo ihindure ibyavuye mu mukino ubanza, yongere amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu matsinda y’iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.