Ishyirahamwe ry`umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryahagaritse abakinnyi, Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo, mu bikorwa bya Basketball mu gihe cy`umwaka wose nyuma yuko banze kwitabira ubutumire bw`ikipe y`igihugu.

Uyu mwanzuro wagaragaye mu itangazo FERWABA yashyize hanze kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena 2026.
Rigira riti : " FERWABA yahagaritse umwaka wose abakinnyi Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo mu bikorwa bya Basketball nyuma yuko banze kwitabira ubutumire bw` ikipe y’igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikokmbe cy’isi ‘FIBA Basketball World Cup African Qualifiers’ kandi bararekuwe n’amakipe yabo.”
“Ishyirahamwe ryacu ryashingiye ku mategeko ya FIBA ndetse n’imyanzuro y’inteko rusange, ku birebana n` abakinnyi bahamagawe mu mirimo y’ikipe y’igihugu harimo kwitabira ubutumire. FERWABA izakomeza kwita ku kinyabupfura, kwiyemeza no kubaha amategeko mu Ikipe y’Igihugu.”
Mu nama y’inteko Rusange ya FERWABA yabaye mu Ukuboza 2025, hemejwe ko umukinnyi uzajya wanga kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kandi ikipe ye yamutanze, azajya ahagarikwa umwaka wose mu bikorwa bya Basketball mu Rwanda.
Si ubwa mbere aba bakinnyi banze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu, kuko babikoze mu 2024 ubwo ikipe y`igihugu y`uRwanda ya Basketball yiteguraga imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika yabereye i Dakar muri Sénégal. Icyo gihe Ntore Habimana na Axel Mpoyo bavuze ko bananiwe kubera umwaka w’imikino wabaye muremure.
Icyiciro cya mbere cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi, ikipe y’u Rwanda yitwaye nabi itsindwa imikino yose uko ari itatu, ikaba ari yo ya nyuma mu Itsinda C ririmo Guinea iyoboye n’amanota atandatu, ikurikiwe na Tunisia, iza ku mwanya wa kabiri n`amanota atanu, mu gihe Nigeria ari iya 3 n ’amanota ane.
Icyiciro gikurikiraho kizabera muri Angola kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 5 Nyakanga 2026.