Umukinnyi mushya wa Milwaukee Bucks, Nate Ament, yagizwe umwe mu bazamamaza gahunda ya Visit Rwanda ku rwego mpuzamahanga, aho azifashishwa mu kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri Basketball.

Aya makuru yatangajwe ku wa Mbere, tariki ya 29 Kamena 2026, n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), rwemeza ko rwagiranye amasezerano y'ubufatanye n'uyu mukinnyi w'imyaka 19 uherutse kwinjira muri NBA nyuma yo gutoranywa muri NBA Draft 2026.
RDB yasobanuye ko ubu bufatanye bugamije gukomeza kwamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, bugaragaza amahirwe yarwo mu bukerarugendo, umuco, siporo n'iterambere, by'umwihariko hifashishijwe igikundiro cya Basketball ku isi.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko Nate Ament ari umwe mu bazabafasha gukomeza urugendo rwo kugeza izina ry'u Rwanda kure, ashimangira ko amasezerano nk'aya azagira uruhare mu guteza imbere siporo n'ishusho y'igihugu.
Yagize ati: "Mu myaka yashize, Visit Rwanda yakoranye n'ibigo n'amakipe akomeye byafashije u Rwanda kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. Nate aje kongera imbaraga muri uru rugendo."
Yakomeje avuga ko kuba Nate Ament abaye umuntu wa mbere ku giti cye uhawe inshingano zo guhagararira Visit Rwanda ari ikimenyetso cy'icyizere u Rwanda rumufitiye, ndetse ko azaba intangarugero yerekana uburyo kwigirira icyizere, gukorana umurava no gukoresha neza impano bishobora kugeza umuntu ku rwego rwo hejuru.
Muri aya masezerano, Nate Ament azajya anagirana ibiganiro n'abakina Basketball mu Rwanda, cyane cyane urubyiruko, abasangize amateka y'urugendo rwe ndetse abashishikarize gukurikira inzozi zabo no gukoresha neza amahirwe bafite.
Nate Ament yitabiriye NBA Draft 2026 yambaye ikote ryari ryanditseho amagambo "Visit Rwanda", ibintu byagaragaje umubano we n'u Rwanda kuva mbere y'itangazo ry'ubu bufatanye. Yatoranyijwe ku mwanya wa 13 mu cyiciro cya mbere na Miami Heat, mbere yo koherezwa muri Milwaukee Bucks.