Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball, Yves Murenzi, yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 16 bazitegura imikino y’ijonjora rya gatatu y’Igikombe cy’Isi cya FIBA 2027 mu karere ka Afurika, riteganyijwe kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 5 Nyakanga 2026 muri Angola.

Muri uru rutonde hagaragaramo amasura mashya ane, mu gihe u Rwanda rushaka kwisubiraho nyuma y’uko ijonjora rya mbere ritagenze neza, aho rwatsinzwe imikino yaruhuje na Guinea, Nigeria ndetse na Tunisia.
Mu bakinnyi bahamagawe bwa mbere harimo Sean Mwesigwa, wahoze ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 16 ndetse akaba akinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hari kandi Hubert Sage Kwizera na Hilar Orankunda, bombi bakina muri shampiyona y’imbere mu gihugu, ndetse na Moise Semuhoza ukinira muri Amerika.
Umutoza mukuru, Yves Murenzi, azungirizwa n’abatoza barimo Sunny Niyomugabo na Kenny Gasana, bazamufasha muri uru rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Ikipe y’u Rwanda izungukira kandi ku kugaruka kwa David McCormack, umukinnyi ukomoka muri Amerika, waherukaga gufasha u Rwanda mu ijonjora rya mbere. Uyu mukinnyi afite ubunararibonye yakuye mu marushanwa atandukanye muri Amerika no ku Mugabane w’u Burayi.
Ibiro bya FIBA Afurika byamaze gutangaza ibihugu bizakira imikino y’ijonjora rya gatatu. Ibyo ni Cameroon izakira imikino yo mu Itsinda A, Senegal yakire iyo mu Itsinda B, mu gihe Angola izakira imikino y’Amatsinda C na D.
Itsinda A rigizwe na Cameroon, Cape Verde, Libya na South Sudan. Mu Itsinda B harimo Côte d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Madagascar na Senegal.
U Rwanda ruri mu Itsinda C hamwe na Guinea, Tunisia na Nigeria, mu gihe Itsinda D rigizwe na Angola, Misiri, Mali na Uganda.
Urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bahamagawe harimo Hubert Sage Kwizera, Kenny Manzi, Jean de Dieu Umuhoza, Prince Twa, Sean Mwesigwa, Steven Hagumintwari, Chandelier Twizeyimana Cyiza, Dieudonné Ndizeye, Hilar Orankunda, Moise Semuhoza, Axel Mpoyo, Paul Bizimana, Osborn Shema, Cadeau de Dieu Furaha, Ntore Habimana na David McCormack.