Ubuyobozi bwa APR BBC bwagaragaje ko butishimiye uburyo ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafatiye ibihano abakinnyi bayo Axel Mpoyo na Ntore Habimana. APR BBC ivuga ko ari icyemezo cyafashwe kitubahirije amategeko n'imyanzuro yari yarafatiwe mu Nteko Rusange.

Ku wa 22 Kamena 2026 ni bwo FERWABA yasohoye itangazo rimenyesha ko Axel Mpoyo na Ntore Habimana bahagaritswe mu bikorwa byose bya Basketball mu gihe cy'umwaka umwe.
Ibi bihano byafashwe nyuma y'uko aba bakinnyi bashinjijwe kutitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu yiteguraga imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi izwi nka "Basketball World Cup African qualifiers" , nyamara amakipe yabo babarizamo yari yabemereye kwitabira.
kuri ibyo bihano, umunyamabanga Mukuru wa APR BBC, Salongo Eric, yavuze ko uburyo iki kibazo cyakemuwemo bwateje urujijo, kuko ku ruhande rw'ikipe yabo batigeze babona ibimenyetso byerekana ko abakinnyi banze kwitaba Ikipe y'Igihugu.
Yagize ati: "Twatunguwe n'uburyo ibihano byafashwe. Ntabwo abakinnyi bigeze banga kwitabira ubutumire. Twahisemo guceceka mu ntangiriro kuko twabonaga hari kwihutishwa gufata imyanzuro."
Yakomeje asobanura ko APR BBC yarekuye abakinnyi bayo ku wa 20 Kamena 2026 nk'uko byari byasabwe, ndetse bakagera aho imyitozo y'ikipe y'igihugu yabereye, nubwo batigeze bayikorana n'abandi kubera ibibazo by'ubuzima bari bafite.
Salongo yavuze ko kuba barageze aho bari bahamagawe byagaragazaga ko bubahirije amabwiriza y'ikipe yabo. Avuga ko bitumvikana uburyo bahise bahanwa hadakozwe isuzuma ryimbitse ku byari byabaye.
Yongeyeho ko APR BBC ibona FERWABA yarirengagije inzira zari zarumvikanyweho mu rwego rwo gukemura ibibazo bireba abakinnyi, kuko ngo yagiranye ibiganiro na bo itabanje kubimenyesha cyangwa ngo ihamagare ubuyobozi bw'ikipe bakinira.
APR BBC ivuga ko yamaze kugeza ubusabe bwayo kuri FERWABA, isabira imbabazi aba bakinnyi ndetse isaba ko ikibazo cyakemurwa hubahirijwe amategeko, kuko yemera ko ibihano byafashwe bishingiye ku makosa bavuga ko batigeze bakora.
FERWABA ishinja Axel Mpoyo na Ntore Habimana kutitabira imyitozo y'Ikipe y'igihugu no kugana ubuyobozi bwa Federasiyo babaza ibijyanye n'amafaranga. Gusa APR BBC ivuga ko kubaza uburyo umuntu azahembwa bidakwiye gufatwa nk'ikosa, bityo igasaba ko iki kibazo cyasuzumwa mu mucyo no mu bwubahane.
Icyiciro cya mbere cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi, ikipe y’u Rwanda yitwaye nabi itsindwa imikino yose uko ari itatu, ikaba ari yo ya nyuma mu Itsinda C ririmo Guinea iyoboye n’amanota atandatu, ikurikiwe na Tunisia, iza ku mwanya wa kabiri n`amanota atanu, mu gihe Nigeria ari iya 3 n ’amanota ane.