
Ikipe ya RSSB Tigers yo mu Rwanda yegukanye igikombe mu mikino ya BAL yaberaga mu Rwanda nyuma yo gutsinda Petro de Luanda yo muri Angola.RSSB Tigers ibaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye igikombe cya BAL.
Uyu mukino wa nyuma wabaye ku cyumweru tariki 31 gicurasi 2026 kuri BK Arena i Remera mu mujyi wa Kigali,imbere y`abafana benshi na Perezida Paul Kagame wari waje gushyigikira ikipe ihagarariye uRwanda.
Ikipe ya RSSB Tigers yatangiye nabi mu gace ka mbere k`uyu mukino,dore ko ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yatangiye isatira cyane.Ibyo byafashije ikipe ya Petro de Luanda kwegukana aka gace ka mbere irusha RSSB Tigers amanota 11 (27-16).
Mu gace ka 2,ikipe ya RSSB Tigers yikubise agashyi nyuma y`impinduka zakozwe n`umutoza Henry Mwinuka.Ibi byafashije ikipe ya RSSB Tigers kubona intsinzi muri ako gace,irusha Petro de Luanda amanota 16 (26-10).
Ikipe ya Petro de Luanda yongeye kuyobora umukino mu gace ka 3,ibifashijwemo na Abou Gakou,umwe mu bakinnyi bayo bakomeye,wahaye akazi agakomeye abakinnyi ba RSSB Tigers.Ibyo byatumye ikipe ya Petro de Lunda yegukana agace ka 3 ,irusha amanota 3 RSSB Tigers (22-19).
Mu gace ka nyuma,amakipe yombi yagarukanye imbaraga,aho ikipe imwe yatsindaga amanota,indi igahita yishyura,byaje gutuma amakipe ya RSSB Tigers na Petro de Luanda asoza anganya amanota (29-29).
Umukino waje kurangira ikipe ya RSSB Tigers yo mu Rwanda itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90 kuri 88,RSSB ihita yegukana igikombe cya BAL ya 2026.RSSB Tigers ibaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda itwaye igikombe cya BAL mu mateka y`iri rushanwa rya Basketball rikomeye muri Afrika.
Kayitankore Dieudonné