Bisengimana Justin, watozaga ikipe ya Gicumbi FC, yerekeje muri AS Kigali, aho yasinye amasezerano y'umwaka umwe nk'umutoza mukuru.

Mu itangazo ikipe ya AS Kigali yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa kane tariki 25 kamena 2026, yemeje ko yakiriye Justin Bisengimana nk'umutoza mushya, akaba na kizigenza wa nyawe.
Yagize iti : " Urakaza neza umutoza Justin Bisengimana, umutoza mwiza ukunda akazi, akaba ari nawe ushoboye kugeza ikipe ku rundi rwego."
Bisengimana Justin agiye gutoza ikipe ya AS Kigali, nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w'imikino ushize ( 2025-2026) atoza ikipe ya Gicumbi FC yari ikizamuka mu cyiciro cya mbere.
Mu mikino 34 yatoje muri shampiyona, yatsinze imikino 10, anganya 10, atsindwamo imikino 14. Uwo musaruro wafashije ikipe ya Gicumbi kugera ku ntego yabo yo kudasubira mu cyiciro cya kabiri, dore ko ikipe ya Gicumbi yarangije shampiyona iri ku mwana wa 12 n'amanota 38. Umusaruro wakiriwe neza ku ikipe yari izamutse mu cyiciro cya mbere.
Ibyo byatumye Bisengimana Justin yifuzwa n'andi makipe harimo na AS Kigali.
Bisengimana Justin aje mu ikipe ya AS Kigali kuyizamurira urwego akayisubiza mu makipe y'igitinyiro. Mu mwaka w'imikino ushize, ikipe ya AS Kigali yabaye mu bihe bikomeye, aho yarwanaga no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Yarangije shampiyona iri ku mwanya wa 14. Ibintu bitashimije abayobozi bw'iyi kipe iterwa inkunga n'umujyi wa Kigali.
Bisengimana Justin ageze muri AS Kigali asimbuye Mbarushimana Shaban wari arayimaranye umwaka umwe nk'umutoza mukuru.
Uretse umutoza mushya, ikipe ya AS Kigali yasinyishije bashya barimo umukinnyi wo hagati, Ntarindwa Aimable ,wavuye muri Rayon Sport, umunyezamu Twagirumukiza Clement wavuye muri Amagaju FC na Hoziana Kennedy waturutse muri Marines FC.
AS Kigali yanongeye amasezerano abakinnyi bane barimo abanyezamu babiri Kanuma Pascal na Ndikuriyo Patient , n'umukinnyi wo hagati Nshimiyimana Tharcisse.