
Kiyovu Sports yanze kumvikana na Rayon Sports kugira ngo uwahoze ari umutoza wayo, Haringingo Francis, atangire inshingano zo gutoza ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyira.
Ibyumweru bibiri birihiritse uyu mutoza ukomoka mu Burundi asinyiye gutoza ikipe ya Rayon Sports.
Gusa kuva yasinya ntabwo arabona uruhushya rumwemerera gutangira akazi muri Rayon Sports kubera ko atubahirije ingingo zari mu masezerano yari afitanye na Kiyovu Sports, by'umwariko ku birebana no gutandukana na yo amasezerano atararangira.
Kuri ibyo hakiyongeraho ko ikipe ya Kiyovu Sports ishinja Haringingo icyaha cyo guta akazi dore ko kugeza ubu ari gukoresha imyitozo ikipe ya Rayon Sports.
Ubusanzwe mu masezerano ya Kiyovu Sports na Haringingo Francis harimo ingingo ivuga ko n’ajya gutandukana na Kiyovu Sports, ikipe imwifuza izabanza kuganira na Kiyovu Sports. Ibyo bikaba bitubahirijwe ndetse bikaba bikomeje gutuma abura ibyangombwa.
Kuri uyu wa Mbere itariki 14 Mata 2026, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahuje umutoza Haringingo Francis na Kiyovu Sports mu nama igamije kumvikanisha impande zombi, nyuma y’uko uyu mutoza yimwe ibyangombwa byo gutoza Rayon Sports aheruka kwerekezamo.
Kugeza ubu, ikipe ya Kiyovu Sports yo ikomeje kuvuga ko umutoza wabo Haringingo agomba kurangiza amasezerano ye muri Kiyovu Sports.Iyi kipe ikaba idakozwa ubwo bwumvikane ndetse ko bishobora kurangira iki kibazo kigeze mu ishyirahamwe ry'umupira wamaguru ku isi FIFA.
Hagati aho hari ibindi biganiro biteganyijwe kuri uyu wa 3 tariki 15 Mata 2026,hagati y'umutoza Haringingo n`ikipe ya Kiyovu Sports kugira ngo barebe ko haboneka igisubizo cyafasha impande zombi.
Ibyo bikaba byanafasha ikipe ya Rayon Sports ikiri gikina nta mutoza mukuru ifite nyuma yo gusinyisha Haringingo.
Kugeza ubu, umutoza Haringingo Francis amaze ibyumweru 2 akoresha imyitozo muri Rayon Sports, ariko akaba atemerewe kugaragara atoza umukino muri Rayon Sports.
Ni nyuma y'uko Ishyirahanamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamumenyesheje ko atemerewe gutoza uwo mukino kubera ko ibibazo afitanye na Kiyovu Sports bitarakemuka.
Ibyo byatumye adatoza umukino Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi FC.Bikaba bishobora no gutuma adatoza umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Rutsiro FC ku cyumweru tariki 18 Mata 2026 kuri stade Umuganda i Rubavu.
Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sport ihagaze ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa championnat y'icyiciro cya mbere n'amanota 43.Ikaba igeze muri kimwe cya 2 mu gikombe cy`amahoro, aho izahura na Gorilla
Yanditswe na Ishimwe Walter
