
Inzobere mu Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, watangiye uyu mwuga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasobanuye amateka ya Radio Muhabura yabereye umukozi nyuma y'uko ahunze Radio Rwanda, kuko ngo yabonaga agiye kuhicirwa.
Mbungiramihigo avuga ko mu bikoresho bigize Radio Rwanda kugeza ubu harimo ibya Radio Muhabura byaje bisimbura ibyari bimaze kwibwa n'abari Ingabo z'u Rwanda(Ex FAR), n'ubwo nyuma yaho hari umwe muri bo wabibambuye akabigarura.
Mbungiramihigo wabanje gukorera Radio Rwanda kugera ku munsi wa mbere w'itangira rya Jenoside ku itariki ya 07 Mata 1994, yahagaritse akazi ahungira muri Hotel Mille Colline hamwe n'abandi Banyarwanda n'abanyamahanga bari mu Rwanda icyo gihe.
Avuga ko ajya kuva mu kazi kuri Radio Rwanda yari kumwe na bagenzi be barimo uwitwaga Byiringiro Seraphin, Mutesa na Majoro Albert bishwe muri Jenoside, ndetse n'abo bakoranye nyuma yaho kuri Radio Muhabura barimo Louise Kayibanda na Jean Lambert Gatare bitabye Imana nyuma, hamwe na Boniface Murutampunzi uba mu mahanga kugeza ubu.
Mbungiramihigo avuga ko yamaze ukwezi kurenga aba muri Mille Collines, aza kugira amahirwe haza gushyirwaho isimburanya ry'abari bahungiye muri iyo hoteli, aho Abatutsi ngo bafashijwe kujya mu bice by’i Remera n’i Kabuga byari bimaze gufatwa n'Inkotanyi.
Abo ngo bagiye basimburana muri ibyo bice n’abandi Banyarwanda hamwe n’abanyamahanga batashakaga Inkotanyi, bo basabaga gusanga Guverinoma y'Abatabazi aho yahungaga yerekeza mu Majyepfo y’i Burengerazuba bw’u Rwanda.
Mbungiramihigo avuga ko yaje gufashwa n'abasirikare b'Inkotanyi kujya gukorera Radio Muhabura kugeza ubwo bafashe Igihugu, ya Radio yavugiraga mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi ihita yimurwa iraza iba Radio Rwanda.
Agira ati “Ku itariki ya 08 Nyakanga 1994 twagarutse i Kigali kugira ngo Radio Rwanda yari yarasenywe n’Ubutegetsi bubi, ibikoresho bakabyiba, bakabihungana yongere ikore. Abatekinisiye hamwe n’abandi Banyamakuru twaraje twubaka Radio Rwanda nshya dukoresheje ibikoresho bya Radio Muhabura.”
Yakomeje agira ati “Ku bw’amahirwe umwe mu bari bahunganye ibikoresho bya Radio Rwanda ya mbere yarabigaruye bituma turushaho kuyongerera imbaraga. Ni umwe mu basirikare bo kuri Leta ya Habyarimana wagize ubutwari, yaje kwakirwa n’Inkotanyi.”
Mbungiramihigo avuga ko Radio Rwanda ya nyuma ya Jenoside yatangiye umurongo mushya wo gutanga ihumure mu makuru n’ibiganiro bakoraga. Arakangurira abantu gusura ahakoreraga Radio Muhabura i Kaniga muri Gicumbi, nk'uko basura n’izindi ngoro z'amateka yo kubohora Igihugu.
