
Urwego rw'Ubugenzacyaha(RIB) ruvuga ko mu cyumweru cy'icyunamo cy'uyu mwaka ubwo bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abafatiwe mu byaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside badasanzwe kuko bari barimo n'Umuyobozi w'Umurenge.
Umuvugizi w'uru rwego, Dr Murangira B Thierry, avuga ko habonetse ibirego 47 by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo, mu gihe mu mwaka ushize byari 76, bikaba byaragabanutse ku rugero rungana na 38.1%.
Mu bantu 47 bafashwe mu cyumweru cy'icyunamo cy'uyu mwaka harimo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, Ndamyimana Daniel, nk'uko Dr Murangira Thierry yabitangarije RBA kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mata 2026.
Yagize ati "Mu cyiciro cy'abantu bakurikiranyweho ibyaha utakeka ko yagombye kuba yabikurikiranywaho, harimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugarama ukurikiranyweho icyaha cyo guhakana Jenoside, aho we ubwe yifuzaga ko Kwibuka muri uwo Murenge byakorwa ku itariki 06 Mata."
Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko uwo muyobozi w'Umurenge wa Bugarama yabanje kubeshya ko yabisabwe n'abarokotse Jenoside baho, nyuma akaza kuvuga ko byaturutse ku byiyumviro bye.
Dr Murangira avuga ko bakiri mu iperereza rigamije kumenya impamvu y'icyo cyifuzo, ariko ko bitangaje kuba ari umuyobozi wafatiwe muri icyo cyaha nyamara ari we wakagombye gukangurira abaturage bose kwitabira gahunda y'Igihugu yo Kwibuka nk'uko yateganyijwe.
Ati "Ni gahunda y'Igihugu, ni gahunda y'Abanyarwanda, ni gahunda igamije kurwanya ikibi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo. Ibi biba bikwiriye kubera ubutumwa n'abandi, no gukuramo isomo ryo kugira ngo hatazagira ugwa mu mutego nk'uyu."
Dr Murangira avuga ko Urwego rw'Ubugenzacyaha n'inzego bafatanya, batazadohoka ku kurwanya uwo ari wese ufite ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo, bikunze kugaragara kuri bamwe bangiza imitungo y'abarokotse.
Abakoze ibi byaha bakaba baburirwa ko "ukuboko k'ubutabera kuzabageraho aho baba bari hose."
Dr Murangira avuga ko mu byaha by'ivangura no gukurura amacakubiri habonetse ibirego 5, ababiketsweho bakaba ari 52, mu gihe mu mwaka ushize habonetse 82.
Icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu cyaje ku mwanya wa mbere kuko ngo cyafatiwemo abantu 22, guhakana Jenoside habonetse abagera ku 8, gupfobya Jenoside hafatwa 7, guha ishingiro Jenoside hafashwe 6, ingengabitekerezo ya Jenoside hafatwa 4.
Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso n'amakuru yerekeye Jenoside hafashwe 1, gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso na bwo ngo habonetse umuntu 1.
Abenshi muri aba bakekwaho ibyaha bagaragaye mu Ntara y'Amajyepfo ku rugero rwa 29%, Iburasirazuba habonetse abangana na 27%, ariko bose bakaba barabonetse mu turere 10 gusa turimo no mu Mujyi wa Kigali, ku isonga hakaza Akarere ka Gasabo kagaragayemo abakekwa 5 bangana na 10.6%.
Uturere twa Gatsibo, Kayonza na Nyanza twagaragayemo buri karere ibirego 4, mu gihe Nyamagabe na Rubavu na two buri karere kagaragayemo ibirego 3, utwa Muhanga, Nyagatare, Nyamasheke na Nyaruguru buri karere kagaragayemo abaregwa babiri babiri.
