
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, akomeje gusobanura ko umuryango w'uwari Perezida w'u Rwanda, Juvenal Habyarimana uteje impungenge ku mutekano w'u Rwanda, akaba asaba urubyiruko kurinda ibyagezweho kugira ngo bidasenywa n'ingengabitekerezo yava muri Congo.
Amb Nduhungirehe yavugiye iki kibazo ku rwibutso rw'i Nyanza ya Kicukiro inshuro ebyiri, aho ubwa mbere hari mu ijoro ryo kwibuka ryakozwe kubwa Kane n'Urubyiruko rubarirwa mu bihumbi rugize umuryango Our Past.
Yongeye kuyigarukaho kuri uyu wa Gatandatu muri gahunda yo kwibuka amateka y'Abatutsi biciwe mu muhanda kuva muri IPRC Kicukiro (yahoze ari ETO) ugera kuri Sonatube, ukongera kugaruka ugera i Nyanza ahubatse urwibutso.
Amb Nduhungirehe avuga ko hashize imyaka 32 umutwe wa FDLR ukoze icyaha cya Jenoside, ariko n'ubu ukaba ushyigikiwe na Leta ya Congo, ndetse ko Perezida Tshisekedi yiteguye kubafasha ngo bahirike Ubutegetsi mu Rwanda.
Amb Nduhungirehe yibukije ibyo Perezida Kagame yavuze ko Guverinoma ya Congo ishaka ko amateka yisubiramo, kuko ngo ishyigikiye interahamwe zashyizweho na Perezida Habyarimana n'ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwijwe n'uwo muperezida.
Habyarimana akaba ashinjwa by'umwihariko ubwicanyi bwakozwe mu myaka ya 1992 muri Kibirira, Bugesera, Mukingo, Murambi n'ahandi, bikajyana n'imvugo zariho muri iyo myaka zikomeje gukoreshwa muri iki gihe muri Congo.
Amb Nduhungirehe atanga urugero k'uwari Umuvugizi w'Igisirikare, witwa 'Sylvain Ekenge wasubiyemo amategeko 10 y'Abahutu yasohotse mu kinyamakuru Kangura, akaba yarasomye urupapuro kuri Television y'Igihugu aburira Abanye Congo ko batagomba gushyingiranwa n'Abatutsikazi.'
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga akomeza avuga ko umugore w'uwari Perezida Habyarimana, Agathe Kanziga, yari yarashinze akazu (agatsiko gato kategekanaga na we).
Minisitiri Nduhungirehe avuga ko igisirikare cy'u Bubiligi(Auditorat Militaire) cyavuze ko Kanziga yabujije abantu kurira, ubwo indege ya Habyarimana yari imaze guhanurwa, ahubwo ngo yagize ati "Mufashe Interahamwe kudukiza umwanzi w'umututsi."
Ati "Uwo Habyarimana Juvenal na Agathe Kanziga bafite abana, umwe muri bo witwa Jean Luc Habyarimana ni we Perezida wa Congo ashaka gukoresha kugira ngo agarure icuraburindi mu Rwanda."
Yakomeje agira ati "Kandi uwo na we amaze igihe abigaragaza aho ajya i Kinshasa agahura n'abayobozi kugira ngo babimutegurire, twebwe turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo twiteze imbere, ariko bose si ko babibona, ibi byiza byose mubona bishobora guhinduka iyo ngengabitekerezo nikomeza guhemberwa n'amahanga, akayiha icyicaro, agatuma ikwirakwizwa mu rubyiruko."
Avuga ko abana b'abajenosideri bahuriye mu ishyirahamwe ryitwa Jambo Asbl na bo biyemeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bavuga ko icyaha ari gatozi, ko Jenoside itateguwe kuko ngo ari uburakari bw'abahutu batewe n'uko bari bamaze kwicirwa Perezida.
Amb Nduhungirehe avuga ko ibikorwa by'uru rubyiruko atari ibyo kwirengagiza kuko ari abantu bize, kandi ngo biyemeje kurengera no kugarura ubutegetsi nk'ubwa Habyarimana.
Aba ngo bavuga kandi ko habayeho Jenoside yakorewe abahutu, nyamara iyakorewe Abatutsi yo "ari icyaha cyatewe n'uko umuntu yavutse, mu gihe abahutu bapfuye byatewe n'uko hari abarwanyije jenoside, abahishe abantu, ndetse hari n'abasaga n'abatutsi, ni yo mpamvu."
