Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 20, yasezerewe mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, nyuma yo kunganya na Ethiopia igatahana inota rimwe gusa.

Ni umukino wabaye ku wa kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, kuri Uhuru Stadium iri mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.
U Rwanda rwasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo rwiyongerere amahirwe yo kuguma mu irushanwa, rwananiwe kwegukana amanota atatu rwasabwaga myuma yo kunganya na Ethiopia 0-0. Ibyo bikaba byatumye u Rwanda rusarura inota rimwe gusa mu itsinda rwarimo, kuko umukino ubanza rwatsinzwe na Tanzania ibitego 3-0, bivuga ko Amavubi yasezerewe rugikubita.
Tanzania na Ethiopia bisigaje umukino, umwe mu gihe iyi kipe iri gukinira iwayo yo ifite amanota atatu atuma iyobora Itsinda A.
Nyuma y’iminsi ine gusa u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa, abakinnyi, abatoza n’abandi bajyanye na yo, bahise bafata urugendo rubasubiza i Kigali.
Ikipe y’u Rwanda itozwa na Cassa Mbungo André isa n’iyagiye muri iri rushanwa ititeguye neza, ku mpamvu z’uko hari hataraboneka ingengo y’imari iyifasha, yaje kuboneka itinze ku bufatanye bwa FERWAFA na Minisiteri ya Siporo.