
Umukambwe Tito Rutaremara hamwe n’Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politike mu Rwanda, Senateri Dr Frank Habineza, basobanuye uko abaturage batinze kugarurira icyizere amashyaka ya politike nyuma ya 1994, bitewe n'uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rutaremara na Dr Habineza bavuga ko ubu hari itandukaniro rinini ry'amashyaka ya kera n'imitwe ya politike muri iki gihe, kuko bamwe barangwaga n'amacakubiri n'imvururu, abandi bakaba bashishikajwe n'amahoro n'iterambere.
Tito Rutaremera ufite ubunararibonye mu bya politike kuva mu myaka irenga 60 ishize, avuga ko mu mashyaka yavutse mu Rwanda mu mwaka w’1959 mu kwezi kwa Nzeri hari APROSOMA, UNAR, RADER na PARMEHUTU ubwo Afurika yari iri mu nkubiri yo gusaba ubwigenge.
Mu Rwanda UNAR yari yarashinzwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa(n’ubwo yapfuye itaremerwa), Tanzania hari TANU ya Julius Kambarage Nyerere, i Burundi hari UPRONA y’igikomangoma Louis Rwagasore, muri Congo Kinshasa hari MRC ya Patrice Lumumba.
Rutaremara avuga ko mu Rwanda amashyaka yari ari mu byiciro bitatu hashingiwe ku byo yifuzaga, aho UNAR ngo yashakaga Ubwigenge bwo kwigobotora abakoroni b’Ababiligi ako kanya basubira iwabo, hanyuma yo ikishakira abafatanyabikorwa bashya yihitiyemo.
Ni mu gihe RADER yo yafatwaga nk’iharanira demokarasi yashakaga ko habaho kwigenga ariko Ababiligi bakaguma mu gihugu mu gihe cy’imyaka 40 akaba ari bwo bazatanga ubwigenge busesuye.
Igice cya gatatu cyari kigizwe na APROSOMA na PARMEHUTU cyo ngo cyifuzaga ko Abatutsi ari bo babanza kuva mu buyobozi kuko ngo bari barakoronije u Rwanda igihe kinini(aho bavugaga abami b’u Rwanda bari barategetse kuva mu myaka irenga 1000 ishize).
Rutaremara avuga ko kuba UNAR yarashakaga ko Ababiligi bagenda byihuse, byatumye abakoloni bafasha PARMEHUTU na APROSOMA kuyirwanya bagakuramo Abatutsi bakabirukana mu Gihugu, kubafunga cyangwa kubica, Abahutu bayirimo na bo bakabaca icyiru(amande).
Intwari Rwagasana Michel wari muri UNAR n’ubwo ngo yari Umuhutu(akaba murumuna w’uwari Perezida Gregoire Kayibanda), yagiye kuburana mu Muryango w’Abibumbye asaba ko Abatutsi birukanywe mu Gihugu bagarurwa kugira ngo ibice byose by’Abanyarwanda bikore amatora ya Referandumu yo kwemeza Repubulika, Ababiligi ngo barabyanze.
UNAR, yari igizwe ahanini n’ababyeyi b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bamaze gutatanira mu mahanga akikije u Rwanda, PARMEHUTU ya Kayibanda ngo yaje gusenya n’andi mashyaka, yica abari bayayoboye barimo Michel Rwagasana wari muri UNAR.
Tito Rutaremra akomeza avuga ko Juvenal Habyarimana wari umukuru w’Ingabo ku butegetsi bwa Kayibanda, akaza kumihirika mu 1973, yahise asenya PARMEHUTU mu 1976 ashyiraho MRND, ategeka ko n’umwana uvutse wese agomba kuyibamo.
Mu mwaka wa 1991 ubwo abagize FPR Inkotanyi bari bagarutse mu Gihugu, igitutu cy’amasasu na dipolomasi bari bazanye cyatumye uwari Perezida Juvenal Habyarimana yemera ivuka ry’andi mashyaka menshi arimo MDR, CDR PSD, PL, PDC, PDI, UDPR n’andi, ndetse yemera n’imishyikirano ya Arusha.
Rutaremera avuga ko ubwo bari mu mishyikirano, Perezida Habyarimana yaboneyeho akanya ko gucamo ibice amashyaka, ku buryo ngo havutse igice cyanga Abatutsi bikabije cyiswe Hutu Power, cyari kigizwe na MRND, CDR, MDR Power na PL Power.
Rutaremara avuga ko Abatutsi batangiye kujya bicwa kubera ubwoko, bakamburwa ibyabo bakimwa n’andi mahirwe, Abahutu batari muri icyo gice na bo bakazira kuba ibyitso by’Abatutsi.
Isura y'amashyaka yarahindanye
Nyuma ya Jenoside Abanyarwanda ngo batangiye kwanga kujya mu mashyaka, aho bamwe basabye ko niba Leta yifuza amashyaka menshi, yabanza gukora igerageza, rigahera ku rwego rw’Igihugu mu banyapolitike gusa, mbere yo kugera ku baturage basanzwe.
Rutaremera agira ati “Hari igihe nagiye i Gitarama n’i Huye kuri Gereza zaho nganira n’abari bahari b’abanyabwenge, turababaza tuti ‘ko abantu bagira ibitekerezo kandi ugomba kugira abo ubinyuzamo kugira ngo bigere ku bandi bakujye inyuma, kandi nta kuntu bakujya inyuma udafite ishyaka, urumva byagenda bite?”
Akomeza agira ati “Hari abatubwiye ngo ‘amashyaka uwabanza akayaruhuka’, abandi bati ‘niba ari ibyo murebe ko babanza kubikorera hejuru, bibanze bikore abaturage bazabimenyere, nyuma bigere ku ntara, nibigera ku turere mufungure’, ni na ko byagenze.”
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, Sen Dr Frank Habineza, avuga ko imikorere y’amashyaka y’iki gihe itandukanye cyane n’iya kera, aho nta guhangana kugomba kubaho kandi ko n’ubwo batahuza ibitekerezo, bagomba gukomera ku ndangagaciro y’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Amashyaka y’icyo gihe yabaye amashyaka y’amacakubiri, ariko twebwe tugomba gukora politike ariko tunibuka amateka yacu, Abanyarwanda twahisemo ubumwe, kubana ndetse no kutibagirwa amateka, tukibuka twiyubaka.”
Yakomeje agira ati “Twe turatandukana n’amashyaka ya kera, politike zacu ni izo guteza imbere Igihugu tuzana imihanda, amashanyarazi, amazi, kubaka amashuri, ibitaro, gukura abantu mu bukene, izo ni politike twahurizaho, ariko nihaza politike z’amacakubiri muba mugiye i kuzimu.”
Rutaremara na Dr Habineza bavuga ko ibi byakozwe hashingiwe ku masezerano ya Arusha ndetse n’ibiganiro byabereye mu Rugwiro mu myaka ya 1999-2000, byemeje ko amashyaka cyangwa imitwe ya politike bigomba gukorana nta bushyamirane n’amacakubiri, kandi nta kwikubira byose kw’abafite imbaraga.
