
Bamwe mu batwara abantu n’ibintu kuri moto zikoresha amashanyarazi za Sipiro mu mujyi wa Kigali, barinubira umwanya munini bamara bagiye aho bafatira batiri mu gihe umuriro ubashiranye, bagasaba iyi kompanyi kubikosora.
Mu gihe mu Rwanda ubwikorezi budahumanya ikirere bukomeje kwitabirwa n’abatari bake, bamwe mu bakoresha moto za Sipiro barinubira ko bamara umwanya munini aho bahindurira batiri.
Nkunzimana Jean Pierre yagize ati” aho dufatira batiri (kuri sitasiyo) ni henshi ariko umuriro wabo ni muke, hari ubwo ugenda ukahamara amasaha agera muri abiri cyangwa atatu utegereje batiri, biterwa n’abo uhasanze uko bangana.”
Irankunda Seleman yagize ati”nkoresha moto ya Sipiro yo mu bwoko bwa M1, iki kibazo ntabwo ari icya none kimaze igihe ariko muri iyi minsi byarakabije, njye mbona ikibazo kiri mu macagi (Charger) za Sipiro, kuko nkubu Batiri yabo yuzurira amasaha atatu n’igice, nyamara ahandi izabo zuzurira iminota 40. Bahindure cagi.”
Niyodusenga Eric yagize ati “Aha hantu kubona batiri byabaye ikibazo. Ubu se wowe ntubibona? Ikibazo kiri muri cagi zabo, hari n’ubwo baguha batiri yuzuye, igipimo cy’umuriro kiri ku ijana ku ijana, watwara umugenzi umwe ikakuzimiraho bikaba ngombwa ko ugaruka uyisunika.”
Icyo aba bamotari bose bahurizaho ni uko bafashwa iki kibazo kigakemuka kuko birimo kubateranya n’ababahaye moto zabo ngo bakore babaha amafaranga.
Irankunda Selemani ati “umukire iyo aguhaye moto hari amafaranga runaka uba ugomba kumuha ku munsi, kugirango uyabone ni uko ubona umuriro ukajya mu kazi, nutayabona ngo uyamuhe arakwaka moto ye.”
Nkunzimana Jean Pierre yagize ati “mudukorere ubuvugizi bakosoe umuriro wabo cyangwa bahindure sharijeri zabo kuko ni ikibazo, bari kuduteranya n’abaduhaye moto.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Sipiro mu Rwanda Emmanuel Aremoh avuga ko iki kibazo atari rusange, ahubwo ko biterwa n’ahantu.
Yagize ati “Iki si ikibazo kigaragara kuri sitasiyo zose za SPIRO RWANDA, kigaragara cyane kuri sitasiyo nke zifite ubwitabire bwinshi bitewe n’aho ziherereye. Igihe cyo gutegereza kuri sitasiyo zimwe na zimwe, byatewe n’ubwiyongere bwihuse bw’abakoresha moto z’amashanyarazi, ndetse n’ikibazo kigaragara mu bice bimwe na bimwe bidafite umuriro uhagije ubasha gusharija bateri nyinshi icyarimwe.”
Aremoh akomeza avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo hari ibyo batangiye gukora.
Ati “Kuri ubu twamaze kongera umubare wa bateri zirenga 3,000 kugira ngo tubashe guhaza ubusabe bw’abazikeneye cyane cyane kuri sitasiyo zigira abakiriya benshi. Twanakomeje kunoza uburyo bwo gukwirakwiza bateri kugira ngo turusheho kunoza serivise duha abakiriya bacu”.
Mu bihe bitandukanye, Radio Umwezi yagerageje kubaza RURA icyo ivuga kuri iki kibazo ariko nta gisubizo cyabo yabonye, haba mu butumwa bugufi ndetse no kubahamagara.
Sipiro itangira gukorera mu Rwanda muri 2022, yaje ifite gahunda yo kubungabunga ibidukikije no gufasha abakora akazi ko gutwara moto gukora neza no kubona inyungu nyinshi.
Samuel UYISENGA/Radio Umwezi