Ikipe ya APR FC yazamuye abakinnyi bane bahoze bakinira ikipe yayo y`abato, Intare FC, ibasinyisha amasezerano y’imyaka itanu, mu rwego rwo gushimangira gahunda yo kuzamura impano z`abato no kubaka ikipe ikomeye.

Abo bakinnyi ni Mwumvaneza Tumusifu ukina hagati mu kibuga, Ndungutse Asouman ushobora gukina hagati, Bana Etienne usatira aciye ku mpande na Mudahigwa Christian urinda izamu.
Amakuru aturuka muri APR FC, avuga ko buri umwe muri bo yasinyiye APR FC amasezerano y` imyaka itanu, mu rwego rwo kubaha igihe gihagije cyo gukura kwabo no gutanga umusaruro muri iyi kipe ifite intego zo gukomeza gutwara ibikombe inazamura intwaro z`abato.
Gusinyisha aba bakinnyi bari munsi y’imyaka 21, bizatuma iyi kipe yubahiriza amabwiriza mashya ya BK Pro League azatangira kubahirizwa mu mwaka w’imikino wa 2026/27. Ayo mabwiriza asaba buri kipe kuba ifite nibura abakinnyi batatu bari munsi y’iyo myaka mu rutonde rw’abakinnyi bayo bifashishwa ku mukino.