
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Nyakabanda akarere ka Nyarugenge, barasaba ko leta yabafasha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi barimo kurangiza ibihano byabo, bagatanga amakuru y’aho bajugunye imibiri y'abo bishe kugirango bashyingurwe mu cyubahiro.
Mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, binahura nuko hari abayikoze barimo kurangiza ibihano bakatiwe, bamwe mu bayirokotse bo mu murenge wa Nyakabanda barasaba ko bahabwa amakuru y’aho ababo batarashyingurwa bajugunwe.
Kawera Aurore Mitali yagize ati”nkanjye nihereyeho ntabwo ndashyingura umuryango wanjye, hari abo tutazi aho baherereye, ariko tugize Imana twahamenya kuko birababaje kubona uriho abandi bashyingura abantu babo ariko wowe utarashyingura abantu bawe utanazi aho bari”
Akomeza asaba Leta kubafasha mu kuganiriza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, bakavuga aho bashyize imibiri y’abatutsi bishe.
Ati”Leta idufashije, icyo yakora yaganiriza abantu bari hariya bafunze bakatubwira aho abantu bacu baherereye, nkubu hari ukuntu ujya kubona ukabona bagiye kubaka inzu babonyemo umubiri, ibi byarabaye ejobundi hano mu Nyakabanda.”
Rugero Paulin yagize ati” uwari konseye hano witwa Gregoire Nyirimanzi, avuga ko yagabye igitero kwa Pasiteri Amon, turamwica, turanamutwika, mwe iyo mugiyeyo nk’abanyamakuru arabibabwira byose, hano yavuzwe kenshi hari abantu batazi aho abantu babo bari kandi we azi”
Akomeza avuga ko Nyirimanzi kuvuga ibyo yakoze mu itangazamakuru gusa bidahagije.
Ati”ntabwo rwose kwirega kwa Gregoire ari ukujya kuri Radio ngo avuge, yaragendaga amanywa n’ijoro afite abo bakoranye bakiriho bafunganye banaturanye, azi amakuru, rwose dufite impungenge nibatange amakuru”
Umuyobozi wa Ibuka muri uyu murenge wa Nyakabanda Madamu Usanase Uwera Yvonne, asaba ko mu gihe abarangiza ibihano byabo bari kurekurwa leta yakomeza kugenzura imyitwarire yabo nyuma yuko bagarutse mu miryango.
Yagize ati”bamwe mu baje hari abatangiye kugirana amakimbirane hagati yabo kugeza n’ubwo batemana, aha hantu dutuye haracyari abantu bazi uburemere bw’umuhoro.”
akomeza agira ati”turacyafite impungenge ku igororoka ry’aba bantu barimo gutaha, turasaba ubugenzuzi buhoraho ku myitwarire yabo mu muryango kureba niba bafite indangagaciro zikwiriye umunyarwanda.”
Muri uyu murenge wa Nyakabanda habarurwa abatutsi basaga magana inani bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994, mu gihe abamaze gushyingurwa kuri ubu basaga magana atanu, bivuze ko habarwa abasaga magana atatu batazi aho bajugunjwe.
Samuel UYISENGA