
Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda wungirije, Uwera Jean Maurice, yatangaje ko imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) idafunze. Ibi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026.
Ibi bitandukanye n’ibyari bimaze iminsi bivugwa ko iyi mipaka ifunze, biturutse ku cyorezo cya Ebola kiri muri DRC. Ni nyuma y’uko umurwayi ufite iyi ndwara yaragaye i Goma, umujyi uhana imbibe n’u Rwanda.
Mu butumwa bugufi yahaye abanyamakuru, Uwera Jean Maurice yavuze ko “Imipaka idafunze. Mu rwego rwo kurinda ubuzima no gukumira ikwirakwira rya Ebola mu Rwanda, buri mugenzi winjira cyangwa usohoka igihugu aragenzurwa”.
Uwera Jean Maurice yakomeje asobanura ko n’ubwo imipaka ifunguye, gusa hakaba hasabwa kwigengesera ku kwambuka, kuko kujya mu gihugu cyagaragayemo icyorezo bisaba ubwitonzi.
Abagenda bakaba basabwa kubimenyesha ubuyobozi, abacuruzi bagakorera mu matsinda ya koperative basanzwe bakoreramo.
Ubu butumwa yatanze, buhabanye cyane n’ubumaze iminsi buzenguruka, buvuga ko imipaka yose ihuza u Rwanda na DRC ifunze, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola, gikunda kugaragara muri iki gihugu.
Umunyamakuru Syldio Sebuharara uri mu mugi wa Rubavu uhana imbibe n’uwa Goma, nawe yahamije ko imipaka idafunze.
Yavuze ko abakozi n’abanyeshuri bambuka imipaka nk’ibisanzwe bajya kwiga cyangwa gukora mi mijyi yombi.
N’ubwo imipaka idafunze ariko, abaturage baragirwa inama yo kwirinda kuyambukiranya nta mpamvu ikomeye ihari. Bakagirwa inama kandi yo gufata ingamba z’ubwirinzi bw’iki cyorezo, zirimo kwirinda gukoranaho no gukaraba amazi meza n’isabune.
Yanditswe na Charles TWAGIRAMUNGU