
Ahagana saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba kuri uyu wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2026, imodoka y'umuganga ukora ku ivuriro ryitwa Amalis Medical Clinic i Nyamirambo, ahateganye na sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, yamanutse nta muntu uyirimo isenya inzugi z'igorofa riri hepfo yaho ryitwa Umwezi Apartment (ahakorera Radio Umwezi 95.3fm).
Iyo modoka y'ivatiri ngo yari iparitse imbere y'ivuriro rya Amalis Medical Clinic haruguru ya Umwezi Apartment, imanuka isubira inyuma, aho kwinjira mu muhanda ngo yikatishije iragenda isenya inzugi z'iduka ry'inkweto rikorera muri iryo gorofa rya Umwezi, nk'uko umukozi ushinzwe iyo nyubako abisobanura
Ati "Ibigaragara ni uko umuganga wari uyitwaye yibagiwe gushyiramo feriyamu(ferium), imodoka rero yaje, yari igiye kwinjira mu nzu ariko yatangiriwe n'inzugi z'iyi nyubako Umwezi Apartment aba ari zo yangiza, kugeza ubu ntabwo hakingika, barazisudira cyangwa bashake umuntu uhararira."
Uyu mukozi wa Umwezi Apartment avuga ko nta muntu wakomeretse ndetse nta n'ibindi bintu byangiritse. Gusa asaba abantu kuba maso bakajya barinda ibikoresho byabo kugira bidateza impanuka, cyane cyane abatwara ibinyabiziga.
Hari n'abandi babonye iyi mpanuka iba, barimo umukozi wa Radio Umwezi uvuga ko ibyabaye ari ibyo kwibazwaho cyane, kuko imodoka yari kuba yinjiye mu muhanda hagati akaba ari ho iteza ibibazo, ariko kuba yivanye mu gipangu kimwe ikiyinjiza mu kindi ngo ni igitangaza gikomeye.