
Ngiruwonsanga Théoneste watanze ubuhamya mu itangira ry’icyumweru cy’icyunamo kuri uyu wa 07 Mata 2026, yagaragaje ubukana Jenoside yakoranywe, aho avuga ko yarokotse impfu nyinshi zikomeye cyane, bikaba byatumye Perezida wa Repubulika amugereranya n’uwazutse.
Nguruwonsanga Theoneste uvuka i Gafunzo mu murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko ari ho yarokokeye mu 1994, kandi na mbere yaho muri ako gace k'iwabo Abatutsi ngo baricwaga cyangwa bagatotezwa, ku buryo bahoranaga ubwoba.
Hageze muri 1994 Ngiruwonsanga ava iwabo ahunganye na se wari umwarimu, bahungira ahitwa i Mukoba ku rusengero rwa ADEPR ariko baza kwirukanwa mu rusengero abicanyi barababona, ari bwo ngo yahise atandukana na se, ntibongera kubonana.
Avuga ko yahungiye kwa Nyirasenge abicanyi baza kumukurayo hamwe n'abandi babajyana kuri segiteri bahicira benshi, ariko we ararokoka ahungira ku rusengero rw'Abadivantisite, na ho baza kuhava babwirwa ko bagiye kurya, babashyira ku murongo bashaka gutoranyamo abahungu kugira ngo bicwe.
Ati "Igihe nari kuri uwo murongo naganirije urupfu, nti 'uku ni ko ngiye gupfa! Ruransuzugura ntirwansubiza."
Ngiruwonsanga yavuye aho bitewe n'Interahamwe ngo yamushyize ku ruhande igira iti 'iki si cya cyana cyo kwa Kageruka!"
Avuga ko yasubiye iwabo i Shangi agahungira ku babyeyi bo muri batisimu, ariko na ho abicanyi ngo bakomeza kumukurikirana, ndetse ko babatwikiye mu bihuru bakizwa n'uko munsi yabyo harimo amazi kuko hari mu gihe cy'imvura.
Yaje kugera ku Kiliziya aho nyina na bashiki be bari barahungiye, ariko abicanyi ngo barimo interahamwe yitwaga Yusufu baza kuhicira abandi benshi, we arokorwa n'uko yaryamye kuri Aritari abantu bamugwa hejuru aba ari bo bicwa we arasigara, ndetse ngo abicanyi baragarutse yihisha muri 'garde robe' ya padiri.
Avuga ko nyuma abicanyi baje gutoranyamo abana b'abahungu bajya kubicira ku cyobo cyitwa kuri 'Croix Rouge', ariko na ho umwana wari wahawe kumwica ngo yararangaye gato Ngiruwonsanga aramucika.
Nyuma yaho izo mpunzi nke zari zisigaye zajyanywe ku musozi wa Nyarushishi avuga ko 'utabagaho inzu n’imwe, nta mazi bafite, hakaba n'imbeho nyinshi', bahahurira n'abandi bahigwaga baje bahunze bava ku Gikongoro, ku Kibuye n'i Butare.
I Nyarushishi yari Zone Turquoise yacungwaga n'ingabo z'Abafaransa, ngo 'zikajya zifata ku ngufu abagore n'abakobwa, zigatanga abagabo n'abahungu ku bicanyi, ku buryo ngo uwaharokokeye yitwa 'inkirira hato' aho HCR ngo yabazaniraga ibiryo bike cyane.
Mu kwezi kwa Kanama 1994 ni bwo ngo babonye Inkotanyi zibagezeho ziravuga ziti 'utarapfa ntacyo akibaye' akaba ari ho Ngiruwonsanga ahera azishimira.
Ngiruwonsanga avuga ko nyuma yo kurokoka yagiye mu ishuri ariga arangiza Kaminuza, abona imirimo, ubu akaba atunze umuryango, ndetse akaba arimo gushyingira abo yareze n'abo yabyaye.
Aha ni ho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ahera ahumuriza Abanyarwanda ko nta we uzongera kwicwa nk'uko 'Interahamwe zishe Abatutsi' barimo Ngiruwonsanga Théoneste ufatwa nk'uwazutse mu 1994.
Perezida Kagame avuga ko abahakana amateka bafite ibyo bazahangana na byo, kandi ko nta we uzongera gupfa nk'uko Ngiruwonsanga Théoneste yapfuye, kuko "kuba ari ho ari nko kuzuka. Nta we uzongera gupfa kuriya, ntabwo wakwica umuntu kabiri, ubigerageje azakwica mbere y'uko umwica!"
Ati "Bamwe bajya bashinyagura bavugira hanze, (mbabwire ko) mbere y'uko wakwica u Rwanda nzakwica, uko utureba aha ntabwo watwica kabiri, ari abakuru cyangwa abana bacu, tuzabaho byanze bikunze, ntawe twasaba kubaho!"
Iri jambo Perezida Kagame yarifashe nyuma y’uko na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu na we agarutse ku magambo n'ibikorwa by'ivangura, amacakubiri n'ibindi bigaragaza itegurwa rya Jenoside ngo byaranze ubutegetsi bw'uwari Perezida Juvenal Habyarimana, na we ngo wagiraga amagambo ateguza ko Abatutsi bazicwa.
