
Ikipe ya APR FC yasezereye abakinnyi batatu aribo umunya Mali Lamine Bah, umunya Senegal Aliou Souane n`umunya Mauritaniya Mamadou Sy.
Aba bakinnyi bari barangije amasezerano y`imyaka ibiri muri iyi kipe y`ingabo z`igihugu, ariko ubuyobozi bwa APR FC bwahisemo kutabongera amasezerano mu rwego rwo gusiga imyanya yo kuzashyiramo abandi bakinnyi bashya bazaza kongera imbaraga muri iyi kipe.
Umunya Mali ukina hagati mu kibuga Lamine Bah, ntabwo yigeze abona umwanya uhagije wo gukina bitewe nuko abatoza batigeze banyurwa n`urwego rw`imikinire ye. Ibyo byaje gutuma ikipe ya APR izana undi mukinnyi bakina ku mwanya umwe Memel Dao ukomoka muri Burkina Faso. Nyuma y`imyaka ibiri, APR FC ihisemo gutandukana n`umunya Mali Lamine Bah.
Umunya Senegal Aliou Souane we ntiyigeze agirira ibihe byiza mu ikipe ya APR FC, nubwo yaje ari umwe muri ba myugariro beza baranze championnat yo muri Senegal. Kuva yagera mu ikipe ya APR , yakomeje kubura umwanya wo gukina bitewe nuko abatoza babonaga ko Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunussu bamurusha. Byageze naho ikipe ya APR FC izana myugariro w`ikipe ya Mukura VSL, Ishimwe Abdoul, nawe wahise abona umwanya wo gukina imbere ya Aliou Souane. Nyuma yo kurangiza imyaka ibiri yari afite ku masezerano ye, APR FC ihisemo kurekura uyu munya Senegal.
Rutahizamu w`umunya Mauritania, Mamadou Sy,we yafatwaga nk`umusimbura mwiza mu ikipe ya APR FC. Mu myaka 2 amaze muri APR FC,yatsinze ibitego 7 gusa.Ikipe ya APR FC yahisemo kumurekura kugira ngo izane rutahizamu ukomeye uzafasha William Togui na Djibril Ouattara.
Ikipe ya APR FC irateganya gusezerera abandi bakinnyi kubera umusaruro mucye. Mu bavugwa harimo abanyarwanda batatu bakina basatira, aho Iraguha Hadji, Niyibizi Ramadhan,na Mugisha Gilbert,bashobora gusezererwa, mu gihe umunyezamu Ruhamyankiko Ivan ashobora gutizwa.
Ikipe ya APR FC yarangije uyu mwaka w`imikino itwaye igikombe cy`amahoro nyuma yo gutsinda Rayon Sport.Yanatwaye igikombe cy`ikipe yo mu Rwanda yabaye iya mbere muri shampiyona, dore ko yasoje shampiyona ari iya kabiri inyuma y`ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani ya mbere.
Kayitankore Dieudonné