Myugariro Ishimwe Christian, wakiniraga ikipe ya Police FC, yerekeje muri APR FC, aho yasinye amasezerano y`imyaka 2.

Aya amakuru yemejwe, kuri uyu wa 17 kamena, n`ikipe ya APR FC nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z`iyi kipe y`igisirikare cy`uRwanda.
Itangazo APR FC yashyize ku rububa rwayo rwa X rigira riti : " Ishimwe Christian yasinye imyaka ibiri.Yiteguye gutanga ibyo afite byose."
Uyu munyarwanda ukina inyuma ku ruhande rw`ibumoso, yerekeje mu ikipe ya APR nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Police FC, aho yari amaze imyaka ibiri. Gusinyisha Ishimwe Christian muri APR, bihuriranye nuko kapiteni w`ikipe ya APR FC, Niyomugabo Claude, arangije amasezerano ye, mu gihe ibiganiro byo kumwongera andi bigikomeje kugorana.
Ni ku nshuro ya kabiri Ishimwe Christian agiye gukinira ikipe ya APR, dore ko mu mwaka wa 2023 yerekeje muri APR FC aturutse muri AS Kigali. Mu mwaka wa 2024,nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina muri APR, Ishimwe Christian yahise asinyira ikipe ya Police FC amasezerano y`imyaka ibiri.
Myugariro Ishimwe Christian, yitezweho gutanga ibisubizo ku ruhande rw`ibumoso mu bwugarizi bwa APR FC, aho bivugwa ko kapiteni wabo Niyomugabo Claude ashobora kudakomezanya n` iyi kipe nyuma yo kurangiza amasezerano ye.