
Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’, rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku bantu n’ibindi binyabuzima.
ICPAC na NBI baragira inama buri gihugu muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, gufata ingamba zo guhunika amazi bitewe n’uko impeshyi y’umwaka wa 2026 idasanzwe.
Iyi mpeshyi yatangiye muri uku kwezi kwa Kamena biteganyijwe ko izagera mu kwezi kwa Nzeri, ikazarangwa n’ubushyuhe bwinshi bushobora gukamya imigezi n’ibiyagaga, bugateza amapfa.
Iteganyagihe rya ICPAC rigaragaza ko mu bihugu bya Sudan y’epfo, Ethiopia na Sudan bazaba bari mu bihe by’imvura nk’uko bisanzwe, n’ubwo izaba ari nke ugereranyije n’impuzandengo y’imvura isanzwe iboneka muri kariya gace, ahandi mu bindi bihugu bakazaba bafite ibihe by’izuba rikomeye.
Muri aka karere muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko, hateganyijwe impeshyi izarangwa no kugabanuka kw’imvura yajyaga iboneka muri iki gihe mu bihe bisanzwe(below normal rainfall threshold).
Iyi mpeshyi izateza umugezi w’Akagera gukama ku buryo aho urimo gusuka litiro ibihumbi 204 mu isegonda muri uku kwezi kwa Kamena, uzageza mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka usigaye usuka litiro ibihumbi 73 gusa, ku bupimiro bw’i Kanzenze mu Bugesera.
Gukama kw’imigezi yisuka mu Kagera mu Rwanda, bizateza igabanuka ry’amazi atangwa na WASAC mu baturage, ndetse n’igabanuka ry’amazi mu ngomero z’amashanyarazi cyane cyane urwa Rusumo, nk’uko Raporo ya ICPAC na NBI ku iteganyagihe ry’impeshyi n’ingaruka zayo muri uyu mwaka wa 2026, ibigaragaza.
Iyi Raporo iragira inama inzego zitandukanye mu Rwanda kubika amazi yo gukoresha imirimo itandukanye harimo kuhira imirima n’amatungo, gufasha abaturage kugira umuco wo guhunika amazi mu bigega, gutunganya imiyoboro y’amazi, gufukura amariba bazavomaho ndetse no kubungabunga asanzwe.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango NBI, Dr Eng Nestor Niyonzima, agira ati “Nyamuneka iyi nyandiko muyigeze ku bantu bose, muyigeze ku bashinzwe gufata ibyemezo, mugeze iyi nyandiko ku nzego zose zishinzwe amazi zaba iziyashaka ndetse n’izishinzwe kuyacunga.”
Uruzi rwa Nili rugaragazwa nk’urwibasiwe no gukama bitewe n’imihindagurikire y’ibihe, rufite icyogogo mu bihugu 10 bya Afurika ari byo u Rwanda, Burundi, Tanzania, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Uganda, Kenya, Sudan y’Epfo, Sudan, Ethiopia na Misiri(Egypt).