Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakoze ibyo benshi batari biteze itsinda Cap-Vert ibitego 2-1 i Praia, ihita ifata umwanya wa mbere mu itsinda K ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 (CAN 2027).

Uyu mukino w`umunsi wa 2 w`amajonjora y`igikombe cya Afurika cya 2027, wabereye kuri Stade Nacional de Cabo Verde i Praia kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri, aho Amavubi yakiniye imbere y’abafana benshi b’iki gihugu.
Cap-Vert yatangiye umukino isatira cyane, ndetse ku munota wa gatatu ibona coup-franc nyuma y’ikosa Bizimana Djihad yakoreye Ayoni Santos. Sidny Cabral ni we wayiteye, ariko umupira ujya hanze y’izamu.
Nyuma yaho, Telmo Gomes yagerageje ishoti rikomeye, ariko na ryo aritera ku ruhande rw’izamu. Muri icyo gice cy’umukino, Ntwari Fiacre yagize ikibazo nyuma yo gukubita urutugu ku giti cy’izamu ubwo yakurikiranaga umupira wari utewe na Cap-Vert.
Nubwo Cap-Vert yakomeje gukina umupira ku kigero cyo hejuru, Amavubi yatangiye kubona uburyo bwo kuyisatira. Ku munota wa 15, Leroy Jacques Mickels yubakanye uburyo bwiza na Niyomugabo Claude, maze umupira ujya hanze y’izamu rya Vozinha Dias.
Nyuma y’iminota irindwi, Leroy Jacques Mickels yongeye kohereza umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ashaka Joy-Lance Mickels, ariko ntiyabasha kuwugeraho.
Cap-Vert yakomeje gushakisha uburyo bwo gufungura amazamu, maze ku munota wa 39 ibigeraho. Gilson Benchimol Tavares ni we watsinze igitego cya mbere ku mupira wari uhinduwe na Ryan Mendes (1-0).
Amavubi ariko ntiyacitse intege. Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, Niyomugabo Claude yahaye u Rwanda igitego cyo kwishyura, ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, nyuma yo guhabwa umupira na Joy-Lance Mickels (1-1).
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rw’Amavubi. Ku munota wa 51, Iradukunda Elie Tatou wari winjiye mu kibuga asimbura Biramahire Abeddy, yashyize u Rwanda imbere ku mupira mwiza yari aherejwe na Joy-Lance Mickels (2-1).
Cap-Vert yakomeje gusatira ishaka kwishyura, ariko abasore b’Amavubi bakomeza kwihagararaho neza kugeza ku munota wa nyuma, maze u Rwanda rwegukana intsinzi y’ibitego 2-1.
Uyu mukino kandi wabaye umwihariko kuri Noam Emeran, winjiye mu kibuga ku munota wa 68 asimbuye Mugisha Gilbert. Yakiniye Amavubi bwa mbere, akurikira inzira ya se, Fritz Emeran Nkusi, wakiniye Ikipe y’Igihugu mu myaka 19 ishize.
Ku ikipe y`u Rwanda "Amavubi", iyi intsinzi ya kabiri ikurikirana ku Mavubi muri iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Africa, nyuma yo gutsinda Liberia ibitego 3-1 i Kigali ku wa 25 Nzeri 2026. U Rwanda ubu ,u Rwanda ni rwo ruyoboye itsinda K n`amanota atandatu kuri atandatu.
Amavubi azongera gukina mu Ugushyingo, aho azahura na Mali mu mikino ibiri izaba ikomeye mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Mugisha Bonheur ntazagaragara mu mukino uzakurikiraho nyuma yo kubona ikarita y’umuhondo kuri Cap-Vert, ikaba ari iya kabiri amaze kubona muri iyi mikino.