Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 ‘Amavubi U23’, Nshimiyimana Eric , yagaragaje ko kuba Cameroun yarahoze ari ikipe ikomeye, atari amateka yagenderaho mu gihe ari gushaka intsinzi.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, nibwo ‘Amavubi U23’ yakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Cameroun y`abatarengeje imyaka 23, mu ijonjora rya 2 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027.
Mu kiganiro n`itangazamakuru, umutoza Nshimiyimana Eric yabajijwe niba ikipe ye yiteguye guhangana na Cameroun iri mu makipe afite ibigwi bikomeye muri Afurika. Nshimiyimana Eric yasubije ko ayo ari amateka ya kera atitayeho, cyane ko adakwiriye kugenderwaho.
Ati “Buriya umupira warahindutse cyane. Nibyo ni Cameroun, ariko Cameroun abantu bazi mu myaka yo mu 1980,1990 no muri 2000, ntabwo ari nk’iyo tubona ubu. Ayo ni mateka tutagomba kugenderaho dushaka intsinzi.Iyo witeguye, ukigirira icyizere, nibaza ko ugera ku musaruro ushaka. Twizeye gutsinda kuko twarahiye ko tutazatsindirwa hano iwacu. Intego ni ugutsinda tukazajya mu cyiciro gikurikiyeho.”
Umutoza Nshimiyimana, yanabajijwe ku kibazo cya Niyo David ukinira Veres Rivne yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, wahamagawe ariko ntiyitabire. Eric Nshimiyimana yavuze ko byatewe no kubura ibyangombwa.
Yagize ati : “Ni umukinnyi mwiza dukeneye ariko ikibazo cyo kutaza gituruka kuri we. Aho yagombaga gukura ibyangombwa bimuzana byaragoranye, bituma atitabira. Ni ahacu ho gushaka ibindi bisubizo, kandi bikaba amahirwe ku bandi bakinnyi buriya.”
Umukinnyi wo hagati,Hoziyana Kennedy, yavuze ko batitaye kuri Cameroun yanyuzemo ba Samuel Eto`o n`ibindi byamamare, agaragaza ko icyo bo baganira ari intsinzi gusa kuko biteguye bihagije. Yaboneyeho gusaba abafana kuza ari benshi kugira ngo babatere ingabo mu bitugu nk`umukinnyi wa 12.

Uyu mukino ubanza u Rwanda ruzahuriramo na Cameroun uteganyijwe kuri uyu wa gatatu,tariki 11 Ugushyingo 2026 kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Yaoundé muri Cameroun ku wa 17 Ugushyingo 2026. Ikipe izakomeza izahura n’izava hagati ya Afurika y’Epfo na Madagascar.