Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 23 (Amavubi U-23), yatsindiwe mu rugo na Cameroun ibitego 3-0 mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'igikombe cya Afurika n’Imikino Olempike ya 2028, byatumye icyizere cyo gukomeza kiyoyoka.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, aho Amavubi yari yagombaga kubona intsinzi imbere y'abafana bayo, kugira ngo azajye muri Cameroun mu mukino wo kwishyura afite impamba ihagije.
Mu minota 20 ibanza, amakipe yombi yigengesera, buri ruhande rushaka uburyo rwafungura amazamu, ariko ubwugarizi bw'impande zombi bukomeza kwihagararaho. Ku munota wa 26, Amavubi yavunikishije rutahizamu Shingiro Honoré, asimburwa na Ingabire Christian.
Nubwo Cameroun yageragezaga gusatira, Amavubi na yo yanyuzagamo agasatira bitunguranye, ndetse abona koruneri eshatu mu gihe abashyitsi bari bamaze kubona ebyiri.

Mu gice cya kabiri, Cameroun yinjiranye imbaraga nyinshi mu busatirizi, itangira kotsa igitutu ku bwugarizi bw'Amavubi.
Ku munota wa 63, Kapiteni wa Cameroun, Fergani Patrick Edzimbii, yafunguye amazamu, atsindira ikipe ye igitego cya mbere nyuma yo guca hagati ya ba myugariro b’Amavubi bibwiraga ko yaraririye (1-0).
Nyuma yo gutsindwa iki gitego, ikipe y`u Rwanda yashyize imbaraga mu busatirizi ishaka kwishyura, ariko bakabura aho bamenera mu bwugarizi bwa Cameroun bwari buhagaze neza.
Ku munota wa 75, myugariro Niyigena Abdoul yatsindiye igitego Amavubi ariko kirangwa, nyuma yuko umusifuzi agaragaje ko habayeho kubangamira umunyezamu wa Cameroun wari wamaze kuwugeza mu biganza bye.
Mu gihe Amavubi yari akomeje gushaka uko yakwishyura, Cameroun yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 85, gitsinzwe na Rattensi Nko Ghangle wari winjiye mu kibuga asimbuye (2-0).

Ku munota wa 90, Fergani Patrick Edzimbi yashyizemo icya gatatu, kiba icye cya kabiri muri uyu mukino, ku mupira yatereye ahagana muri koruneri, ariko umunyezamu Iradukunda Moria ananirwa kuwuhagarika.
Umukino warangiye Cameroun itsinze Amavubi ibitego 3-0, itera intambwe ikomeye igana mu cyiciro gikurikiraho cy'amajonjora.
Amavubi asabwa gukora akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura uzabera muri Cameroun ku wa 17 Ugushyingo 2026, aho azaba akeneye gutsinda nibura ikinyuranyo cy’ibitego bitatu kugira ngo agire amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira. Nyuma yo gutsindirwa mu rugo, amahirwe yo gukomeza ku Rwanda yayoyotse kuri benshi mu bakunzi b`umupira w`amaguru mu Rwanda.
Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Cameroun, izahura n’izakomeza hagati ya Madagascar na Afurika y’Epfo, mu ijonjora rya nyuma rizakinwa muri Werurwe 2027.