Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yatangaje ko kuba Cap-Vert yaragaragaje urwego rwiza mu Gikombe cy’isi , bitamuteye ubwoba, kubera ko imikino bahuriyemo itandukanye n`igikombe cy`isi.

Ibi yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026, nyuma y’imyitozo ya mbere y’Amavubi yakoreye muri Cap-Vert, aho bari kwitegura umukino wa kabiri mu Itsinda K ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.
Uyu Mwongereza yavuze ko kuba Cap-Vert yaritabiriye igikombe cy’isi cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada ikaviramo muri 1/16, bitamuteye ubwoba kuko amarushanwa bahuriyemo atandukanye.
Yagize ati : “Cap-Vert yahagarariye Afurika mu buryo bwiza bwose bushoboka, igira imikino myiza mu gikombe cy’isi. Gusa iyi kipe ya Cp-Vert ntabwo inteye ubwoba kuko ibyo turimo ubu bitandukanye. Ubu ni igikombe cya Afurika, kandi twaje hano hari icyo tuje gukura mu mukino.”
Stephen Constantine kandi yavuze ko nubwo abakinnyi be bagize umunaniro ukomeye kubera urugendo bagize, bamaze kuruhuka , kandi bari gukora neza mu rwego rwo kwitegura umukino.
Amavubi afite amanota atatu nyuma yo gutsinda Liberia ibitego bitatu kuri kimwe. Agiye gukina na Cap-Vert yo yatsinzwe na Mali mu mukino uheruka. Amakipe yombi azakinira kuri Estádio Nacional de Cabo Verde, ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026.